AmakuruImyidagaduro

Miss Igisabo yateye akanyabugabo Miss Anastasie wateze moto akavugwa cyane

Miss Honorine Uwase Hirwa (Miss Igisabo) yakomeje Umutoniwase Anastasie wagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018, amubwira ko kuba yaravuzweho gutega moto agiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018 nta cyo bivuze kuko hari benshi atanze kugenda mu ndege.

Ejo ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse akanaba Miss Earth Rwanda 2018 bikamuhesha kujya guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Philippines ahari kubera iri rushanwa.

Ubwo abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bari bagiye kujya mu mwiherero, Umutoniwase Anastasie yageze aho bahagurukiye ngo berekeze i Nyamata ahabereye umwiherero ari kuri moto ndetse nta muntu wamuherekeje mu gihe abandi bahageraga bari n’inshuti n’imiryango yabo mu mamodoka.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, Miss Honorine Uwase Hirwa wamenyekanye nka Miss Igisabo, abicishije kuri Instagram yavuze ko kugenda kuri moto ntacyo bivuze kuko n’ubwo bamutaramiyeho ariko hari benshi atanze kugera mu ndege.

Uyu Miss Igisabo uri mu bahuguye Umutoniwase Anastasie kugira ngo azitware neza muri iri rushanwa yagiyemo, yamenyekaniye muri Miss Rwanda 2017, ubwo iri rushanwa ryari rigeze i Rubavu hari gushakwa abakobwa bahagararira intara y’Uburengerazuba,  Honorine Uwase Hirwa yabajijwe uko umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi aba ateye asubiza ko ari uteye nk’igisabo.

Ubutumwa bwa Miss Igisabo
Miss Anastasie yagiye muri Philippines guhagararira u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger