Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Miss Elsa yasuye ishuri ry’imyuga ryo mu karere ka Ruhango (Amafoto)

Mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa bijyanye n’umushinga we Miss Rwanda 2017,  Iradukunda Elsa , yasuye ishuri ryigisha imyuga ryo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa yasuye ikigo kigisha imyuga  cya  Mpanda VTC, giherereye mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo. Ni mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda nk’uko ari ko umushinga we umeze.

Elsa yatemberejwe iki  kigo yerekwa ikoranabuhanga rikoreshwa ndetse anahishurirwa ko igice kinini cy’iki kigo cyubatswe n’abanyeshuri ubwabo, yeretswe ibijyanye n’ imyigire yabo, anabona ibikoresho bihambaye bikoreshwa hatangwa amasomo byanatumye anezezwa n’ubumenyi abana bakura muri iki kigo.

Uyu mukobwa yaganiriye n’abana b’abakobwa biga muri iki kigo bamubwira imbogamizi bahura nazo, bamubwira ko nabo ubwabo hari igihe bajya bitinya cyane. Yababwiye ko bagomba gukora cyane kuko ntacyo umuntu yageraho atavunitse.

Aba bana b’abakobwa biga muri Mpanda VTC bishimiye cyane kuganira na Miss Rwanda 2017 ‘Iradukunda Elsa’, bamwereka ibyo bamaze kugeraho.

Iri shuri rya Mpanda VTC rikora cyane ibintu bitandukanye byiganjemo ibikorwa mu budodo, imbaho  ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga bishobora kugira umumaro kw’isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Aganira n’aba banyeshuri

Misss Iradukunda Elsa asuye iki kigo nyuma yo gusura inganda ziherereye mu mujyi wa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ,  mu minsi  ishize yasuye uruganda rwa Hollanda FairFoods rukora Chips zitwa Winnaz,  n’urwitwa Uburanga Products Ltd  rukora ibikoresho by’isuku birimo amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bikoresho bitandukanye bijyanye no kwisukura.

Ibi akaba akomeje kubikora mu cyiciro cya kabiri kijyanye no gushyira mu bikorwa umushinga we dore ko habura amezi make ngo ikamba yahawe rihabwe undi uzaza akomereza aho uyu yari agejeje mu bikorwa bye.

Miss Elsa Iradukunda afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yahaye inyito ya “Use Rwanda Where Rwanda”, ugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu ndetse kuri ubu ibyo  yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.

Inkuru bijyanye: Miss Elsa yatangiye icyiciro cya kabiri cy’umushinga we (Amafoto)

Yishimiye intambwe aba banyeshuri bamaze kugeraho
Yatemberejwe iki kigo n’abakobwa bakigamo baganira nawe
Yabwiye abakobwa ko bagomba gutinyuka
Yeretswe ikoranabuhanga rikoreshwa
Yerekanye ko imirimo ijyanye n’imyuga idakorwa n’abibigango cyangwa abafite imbaraga nyinshi gusa
Yishimiye cyane ibikorwa bikorerwa muri iki kigo
Yeretswe byinshi bikorerwa muri iki kigo
Iki kigo gikorerwamo ibintu bitandukanye birimo n’intebe

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger