Amakuru ashushye

Miss Elsa akomeje imyitozo mu Bufaransa ku mpano azerekana muri Miss World 2017

Miss Rwanda 2017 ‘Iradukunda Elsa’ akomeje kwitoza impano azerekana mu irushanwa rya Miss World 2017 azitabira  mu minsi ir’imbere.

Miss Elsa ari kwitegura kuzahatana mu irushanwa rya Miss World 2017, ndetse aherereye mu gihugu cy’Ubufaransa aho ari kwimenyereza impano azerekana muri iri rushanwa.

Iyi mpano azerekana muri iri rushanwa ntago iramenyekana ndetse yagizwe ubwiru ku buryo avuga ko izamenyakana mu gihe azaba yamaze kuyishyira hanze muri iri rushanwa riri hafi gutangira ndetse akaba azahatana n’abakobwa barenga 100.

Miss Elsa azaba agiye muri iri rushanwa, nyuma ya Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa umwaka ushize wa 2016 , akaza gutaha amara masa nta Kamba na rimwe yambitswe mu yabashije gutangwa mu ngeri zitandukanye.

Icyo gihe abandi bagiye kwerekana impano, Miss Mutesi Jolly yahisemo kwigaragaza yambaye utwenda tumeze nk’incabure[uyu ni umwambaro wakoreshwaga kera] ndetse acigatiye agaseke.

Ibi bintu ntibyavuzweho rumwe ndetse bamwe baramunenze bavuga ko kwerekana agaseke mu cyimbo cyo kwerekana impano, Atari byo kuko hari ibintu byinshi yari kwerekana bijyanye n’impano zihariye cyangwa akaba yarigishijwe kuboha agaseke, akagaragara akaboha imbere y’akanama nkemurampaka.

Muri iri rushanwa hari bamwe bari biyerekanye baririmba abandi bakora ibindi bintu byihariye bijyanye n’impano bifitemo zatuma abandi babarangarira.

Nyampinga Iradukunda Elsa agiye kujya mu marushanwa ya Miss World 2017, azahatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri ugiye guserukira u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly waryitabiriye muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle ukomoka muri Puerto Rico.

Miss World y’uyu mwaka wa 2017,  izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa mu birori nyamukuru bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2017. Rigiye kuba ku nshuro ya 67, Umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.

Miss Rwanda 2017  ‘Iradukunda Elsa’ yatangiye  urugendo rwe ku wa 24 Nzeri 2017, yabanje kujya mu Budage akomereza mu bindi bihugu bitandukanye aho azamara amezi abiri arengaho iminsi mike.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger