AmakuruImyidagaduroUrukundo

Miss Bahati Grace yakoze ubukwe bwasusurukijwe n’abarimo Meddy na The Ben (+Amafoto,)

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009 yakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wigeze gukina muri Rayon Sports.

Muri ubu bukwe bwa mbere Meddy yaririmbye indirimbo ‘My Vow’ yahimbiye Mimi mu bukwe bwa Miss Bahati Grace bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Usibye kuba Meddy yaririmbye iriya ndirimbo ikindi cyatunguranye ni uburyo The ben wari wambaye imyenda y’umweru n’ingofero y’umukara yambarwa na ba Haji, yaserutse aririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ya Meddy, ‘My Vow’.

Meddy wari wambaye ikositimu y’umutuku, yaje na we kumwikiriza ibirori bikomeza kuba uburyohe, ari na ko Miss Bahati na Murekezi babyinaga.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bizwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ndetse n’umunyamideri Jay Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kuva yahagera ibikorwa bye bikaba bisa nk’ibyahagaze.

Pastor Claude Ndayishimiye wamenyerewe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, wari witabiriye ubukwe bwa Miss Grace, yavuze ko yishimiye kuba ari mu bukwe bwa mushiki we ndetse anyurwa no guhura na Miss Grace ndetse atangaza ko azagaruka mubyo kumurika imideli.

Muri ubu bukwe kandi hari harimo Mc Murenzi ndetse na Cedro, umwe mu bakoze amashusho meza mu Rwanda ndetse agira uruhare runini mu ikorwa ry’ayo amashusho, yari yitabiriye ubukwe bwa Miss Grace.

Harimo kandi Ally Soudy uyu yamamaye mu itangazamakuru wari wambaye ikote ry’umukara ari nawe werekanaga ibirori cyane ku bamukurikiranye kumbuga nkoranyambaga ndetse na Ernesto Ugeziwe wari wambaye ikote rijya gusa nk’icyatsi cyerurutse.

Mubandi bitabiriye ubu bukwe barimo banyampinga bahagarariye abandi aribo Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Kayibanda Aurore.

Ubu bukwe nk’uko bigaragara mu mafoto ubukwe bwari butegerejwe na benshi, bitewe n’amateka maremare Miss Grace afite mu myidagaduro nyarwanda, by’umwihariko nk’umwe mu bakobwa babashije gutinyuka mu myaka yaza 2009, bakabasha kwitabira irushanwa ry’ubwiza.

Meddy n’umugore we Mimi

The Ben yaririmbye indirimbo’My Vow’ya Meddy

Miss Nimwiza Meghan,

Twitter
WhatsApp
FbMessenger