Imyidagaduro

Miss Africa Netherlands: Uwase Sandra yahesheje ishema u Rwanda maze ahigika abo bari bahanganye

Uwase Sandra , umunyarwandakazi w’imyaka 20  wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Netherlands yegukanye ikamba rya Miss w’imbuga nkoranyambaga (miss Social Media), ikamba rikaba ryahawe Hawa Conteh wo muri Sierra Leone .

Uwase Sandra wahigitse bagenzi be maze agatwara ikamba rya Miss Social Media yashimiye Imana kuba yegukanye igihembo maze anahamya ko iyi ariyo ntangiriro, akomeza avuga ko ibyiza biri imbere kandi ko yiteguye ko azitwara neza ubutaha.

Mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw yagize ati: “Ndashimira Imana, iyi ni intangiriro ishimishije ntabwo ari aha bizarangirira. Iyi ni intangiriro y’umugambi w’Imana kuri njye. Ntabwo natsinze ariko nabaye  miss Social Media kubera uburyo mwanshigikiye kandi mwashakaga ko ntsinda. ”

Sandra yakomeje agira ati :”Ntimwakumva uburyo mbashimiramo, ndabashimiye mbikuye kundiba y’umutima !. Nakoze uko nshoboye kose kugirango mpeshe ishema igihugu cyanjye cy’u Rwanda neza, narabikoze kandi nzahora mbikora.”

Miss Africa Netherlands ni irushanwa ribera mu gihugu cy’Ubuholandi rishyigikira ndetse rifasha abakobwa b’Abanyafurika gutera imbere. Ryatangiye muri 2013.

Uyu mwaka abahatanaga bari 13 bakomoka muri Sierra Leone, Gambia, Ghana, Senegal, Cote d’Ivoire, Guinee, Cap Vert, Madagascar, RDCongo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwase Sandra.

Uwase Sandra yagiye kuba mu gihugu cy’Ubuholandi afite imyaka 5. Abana na nyina ndetse na murumuna we. Kugeza ubu Uwase ni umunyeshuri muri kaminuza ya Hogeschool Rotterdam mu ishami rya ‘Social work’ none yabaye Miss social media.

Kugira ngo witabira iri rushanwa , bisaba ko wiyandikisha kuri internet, nyuma hakaba akanama nkemurampaka gatoranya abagera mu cyiciro cyanyuma nyuma yo kubatoranya inshuro zigera kuri eshatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger