AmakuruAmakuru ashushyeImikino

MINISPORTS yashyize igorora abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Minisiteri ya Siporo yemereye abafana kongera gusubira muri Stade, nyuma y’amezi 19 batemerewe kujyayo ngo barebe imikino.

Muri Werurwe 2020 ni bwo abafana bakumiriwe kwinjira mu mastade yo mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugaragara mu gihugu.

Kuva icyo gihe imikino ya shampiyona yabaga muri Stade nta mufana urimo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Minisports yafashe icyemezo cyo kwemerera abafana kongera kwinjira muri Stade, bitewe n’uko icyorezo gisa n’ikigenza amaguru mashya ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba igeze kure gahunda yo gukingira abaturage.

Cyakora cyo mu rwego rwo kwirinda ko kiriya cyorezo cyakongera kubura umutwe, Minisiteri yagennye ko abafana kugira ngo bemererwe kwinjira muri Stade “bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe COVID-19 kandi bakaba bipimishije; ndetse ibisubizo bikagaragaza ko nta COVID-19 banduye.”

Abafana bemerewe kongera gusubira muri Stade ku busabe bwa FERWAFA yatse uburenganzira muri Minisiteri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger