ImyidagaduroUmuco

MINISPOC yihanangirije abasakaza amashusho y’urukozasoni

Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo MINISPOC yamaganiye kure abantu bakomeje gusakaza amashusho y’urukozasoni haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ahari ho hose.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’umuco na Siporo , hamaganira kure ibihangano n’amashusho by’urukozasoni bikomeje kwaduka muri iyi minsi y’iterambere.

Minisitiri Uwacu Julienne yamenyesheje Abanyarwanda bose ko amashusho y’urukozasoni n’andi yerekana ibice by’ibanga by’umubiri anyuzwa muri filime, indirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose anyuranyije n’umuco nyarwanda bityo ko abujijwe. Muri iri tangazo kandi yanaburiye abantu ababwira ko gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Iri Tangazo rije riburira Abanyarwanda inabasaba kwitwararika bakajya bashyira hanze amashusho ajyanye n’umuco Nyarwanda rigiye hanze nyuma y’iminsi mike mu Rwanda haratangiye kujya hasohoka amashusho y’indirimbo zirimo abakobwa basa n’abambaye ubusa, rije kandi nta minsi myinshi iciyeho umuhanzi Lion Gaga ashyize hanze amashuhso y’indirimbo ye yise “Ba Intwali”. Muri iyi ndirimbo hagaragara umukobwa utambaye ku gice cyo hejuru [Amabere agaragara] ateruwe n’umusore. Uretse iyi kandi hari n’indi ndirimbo “Too Much” ya Jay Plly yahagaritswe bitewe n’amashusho y’urukozasoni arimo.

Mu minsi ishize kandi itsinda ryiyise Ruganzu n’Ibisumizi riherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bambaye ubusa mu rwego rwo guteguza Filime bari bagiye gushyira hanze aho iryo tsinda ryavugaga ko ririmo gukora filime igaragaza uko abanyarwandakazi bo ha mbere bambaraga.

Minisiteri y’umuco na Siporo ishyize hanze iri tangazo nyuma y’uko n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco imaze iminsi itangaje ko batangiye gufatira ingamba abantu basakaza amashuhso y’urukozasoni.

Si mu Rwanda gusa ariko bakomeje kwinubira iby’aya mashusho kuko no mu gihugu cya Tanzaniya Polisi ikorera muri iki gihugu iherutse guta muri yombi umuhanzi Diamond kubera amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ndetse Diamond nyuma yo kurekurwa agahita ayavanaho ari nako asaba imbabazi abamukurikira.

Itangazo rya MINISPOC ryihanangiriza abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni
Amashusho nk’aya yamaganwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger