Minispoc yafunguriye amarembo abifuza kwinjira mu itorero ‘Urukerereza’

Minisiteri ya Siporo n’umuco Minispoc, yafunguriye imiryango amatorero atandukanye afite abahanzi n’ababyinnyi b’injyana gakondo bafite impano ishobora kubahesha kwinjira mu mu mutwe w’intore z’Itorero ry’Igihugu “URUKEREREZA”.

Abazemererwa kwinjira muri iri torero ni abafite impano mu kubyina, kuririmba, guhamiriza nk’intore no kwiyereka nka zo, gukaraza (Kuvuza ingoma), ndetse no gucuranga ibikoresho bya muzika birimo inanga, icyembe, umuduri n’umwirongi.

Bazabanza gukorera amarushanwa mu ntara zose n’umujyi wa Kigali.

Byinshi bijyanye n’aya marushanwa bikubiye muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minispoc.

Comments

comments