AmakuruCover StoryPolitiki

Minisitiri w’uburezi asaba ababyeyi kutajya gushakira abana amashuri mu mahanga

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ababyeyi kwirinda guhora bajya gushaka amashuri y’abana babo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuko ayo mashuri nta reme atanga riruta iry’ayo mu Rwanda.

Min Dr.Mutimura ibi yabitangaje kuri uyu wa 02 Ukuboza 2019, nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda, inama Minisiteri y’uburezi yanakomoreyemo ibigo byigenga gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko bishyirirwaho itegeko ryo kwigisha mu Kinyarwanda amasomoyose.

Hari hashize igihe gito Minisiteri y’uburezi itangaje ko ibigo byigenga kuva mu by’incuke kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza bigomba kwigisha mu Kinyarwanda amasomo yose, uyu mwanzuro ukaba utari warishimiwe n’ abayobozi b’ibi bigo kuko bavugaga ko uzabagiraho ingaruka ndetse n’ababyeyi bakajya gushakira abana babo amashuri mu bihugu by’ibituranyi.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo iyi Minisiteri yari yavuze ko ikigo kitazubahiriza uyu mwanzuro kizamburwa uburenganzira bwo gukora, ariko ababyeyi bavugaga ko uyu mwanzuro uzagira ingaruka zikomeye ku bana babo.

Umwe mu bayobozi b’ikigo kigenga nyuma yo gukomorerwa kwigisha mu ndimi z’amahanga yagize ati ” Ntabwo byari byoroshye kubwira umwana w’umunyarwanda ngo niyige mu rurimi rumwe ni nko kumuzirikira aho. Bari bamaze kubitubwira[Ababyeyi] ko abana babo babajyana”.

Yakomeje ati “Ni ibintu byari bikomereye ababyeyi, abantu bahindura batabanje kubivugana, ibi bintu nabyo usanga ababyeyi bavuga ngo abana bacu nabo barahuzagurika mu kwiga”.

Nyuma yo kubakomorera gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga, nibwo Minisitiri yaboneyeho kubasaba kudakomeza kujyana abana babo kwiga mu bihugu by’ibituranyi ngo kuko basanga nta kirenze basangayo.

Ati “Ibyiza byose ntabwo biba mu muhanga, iyo tugereranyije ireme ry’uburezi mu bihugu duhana imbibi, birababaje kubona abana bacu tubohereza hirya no hino mu bihugu duhana imbibi kubera ko twabwiwe ko ayo mashuri ari meza ariko mu by’ukuri atari meza”

Nubwo aya mashuri yemerewe kwigisha mu ndimi z’amahanga byari bisanzwe byigishamo kuva mu ncuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, bamwe mu babyeyi bavuga ko izi mpinduka za hato na hato Minisiteri igenda izana zikunze kugira ingaruka ku myigire y’abana.

Umwe mu barezi ati “Minisiteri y’uburezi y’u Rwanda igira impinduka nyinshi cyane, wibaza impamvu hahoraho impinduka bikakuyobera, rimwe ngo turigisha mu kinyarwanda turabihindura noneho umwana ahera hasi yiga igifaransa,… byica mu mutwe w’abiga, yaba abigisha n’abigishwa barasa nk’abari mu rujijo kuko baba bibaza ngo ejo bizamera gute”.

Ni mugihe umwaka w’amashuri wa 2020 uteganyijwe gutangira tarikiya 06 Mutarama 2020 ari nabwo biteganyijwe ko iki cyemezo cyo kwigisha mu ndimi z’amahanga ku mashuri yigenga kizatangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger