AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yasabye abapolisi bashya ikintu gikomeye bagomba gukorera Abanyrwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yasabye abapolisi b’u Rwanda guhora bongera ubumenyi uko Isi igenda ihindagurika kugira ngo barusheho kuzuza inshingano y’ibanze yo gukorera Abanyarwanda.

Minisitiri Edouard Ngirente yavuze ko ibi bizabafasha kwita ku Banyarwanda, babarinda abanyabyaha bagenda badukana n’ibyaha bishya akenshi usanga bishingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Ngirente yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 27 Ukwakira 2021, mu Ishuri rya Polisi rya Gishari,aho yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abapolisi 656 binjijwe mu cyiciro cya Ofisiye bato ba Polisi y’Igihugu y’u Rwanda.

Muri bo, abapolisi ni 574 abandi 34 ni abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), 38 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’abandi 10 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Amahugurwa yatangiye tariki ya 31 Kanama 2020 yari amaze igihe cy’amezi 13, yari yitabiririwe n’abanyeshuri 663, Barindwi (07) muri bo ntibabashije gusoza kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi. Abasoje ni 656 barimo 80 b’igitsina gore.

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ndetse n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije abarangije amasomo guhora bazirikana ko bagiye gukorera Abanyarwanda, abasaba kujya babaha serivisi nziza kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.

Yagize ati ”Mu murimo mutangiye wo gucunga umutekano w’Igihugu mugomba guhora muzirikana ko inshingano yanyu y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’abaturarwanda bose. Imiyoboro ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano, iri rikaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cya COVID-19 ari na cyo gihe mwari mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu no kurwanya COVID-19.”

Minisitiri w’Intebe yakomeje agaragaza ko uko bitwaye mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 byose byaturutse ku masomo bahawe muri iri shuri rya PTS-Gishari. Abasaba kuzakomeza kurangwa n’umurava, kubaha no guha abandi agaciro ari nabyo biranga umupolisi w’u Rwanda yaba umuto cyangwa umukuru.

Yagaragarije ba ofisiye bato basoje amasomo ko Isi irimo kurushaho kwihuta ari na ko hakorwa ibyaha mu buryo butandukanye. Yabasabye kugendana n’ibihe, bagahora bihugura cyane cyane mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bikomeje kugenda bigaragara.

Ati: ”Imbere haracyari ibibazo byinshi, ibintu byinshi ku Isi birihuta kandi bihinduka buri kanya. Kuba muri iyi si bisaba kugendana n’igihe ntidusigare inyuma, ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye, bisaba ko namwe abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga, kandi Leta y’u Rwanda igenda ibaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yashimiye abayobozi ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ishuri rya PTS-Gishari ndetse anashimira abarimu bo muri ririya shuri ku ntambwe nziza iri shuri rimaze gutera mu gutanga amasomo atandukanye. Yanashimiye ba ofisiye basoje amasomo n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yagaragaje ko bariya ba ofisiye bigishijwe amasomo atandukanye yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rwa ofisiye.

Yagize ati: “Bize amasomo ajyanye no kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya Polisi, ubumenyi mu bya gisilikare, Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, amategeko , bakoze kandi imenyereza mwuga mu gihe cy’ibyumweru umunani mu bikorwa byo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.”

Yagaragaje ko aba banyeshuri bize mu bihe bigoranye by’icyorezo cya COVID-19 bituma batabona ibiruhuko ndetse ntibanasurwa nk’uko byari bisanzwe bigenda. Gusa ntibyatumye batezuka, bakomeje umuhate wo gukurikirana amasomo.

CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’ubwa Polisi y’u Rwanda butuma ishuri rya PTS-Gishari rishobora kugera ku byo rigeraho ubu.

Yakomeje ashimira abanyeshuri bahisemo umwuga wa gipolisi, anashimira imiryango n’ababyeyi babo bakomeje kubaba hafi muri iki gihe bari mu masomo. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu gutanga amasomo ku banyeshuri, anashimira abarimu ba PTS- Gishari ku bwitange n’umurava bakorana akazi kabo.

Assistant Inspector of Police (AIP) Yvette Tumukunde, umukobwa wahize abandi, yashimangiye ko amasomo bahawe azabafasha mu rugendo bagiye gutangira. Yakanguriye abakobwa kwigirira icyizere avuga ko ibyo abahungu bakora n’abakobwa babishobora, icya mbere ni ukugira intego no kumenya icyo ushaka kugeraho byose bigamije guteza imbere Igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger