AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yamaze kugera mu Rwanda. (AMAFOTO)

Narendra Modi Minisitiri w’intebe w’u Buhinde ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’akazi agiye kuririra mu Rwanda, akigera mu Rwanda yakiriwe na Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, azarekeza mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, aho ateganya kugabira imiryango yimuriwe mu Mudugudu w’icyerekezo wa Rweru Inka 200 zizagurwa mu Rwanda.

Narendra Modi  kandi azagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yaho asure icyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone), akazajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunamira imibiri isaga ibihumbi 250 birushyinguye muri uru rwibutso.

U Rwanda ruherutse kwemeza ko  Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali,  Akaba ari we  wa mbere ugize icyicaro i Kigali kuko ubusanzwe Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ari yo yakurikiranaga ibikorwa byabwo mu Rwanda n’u Burundi.

Mu masezerano Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde agiye kugira mu Rwanda biteganyijwe ko azagusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’ibihugu byombi zirimo ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi ubuvuzi n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999, kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Narendra Modi  agihaguruka mu Buhinde
Narendra Modi akigera i Kigali
I kigali bamanitse ibyapa byerekana ko biteguye uyu muyobizi w’u Buhinde

Narendra Modi ageze mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Xi Jiping w’u Bushinwa yagiriraga muri iki gihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger