AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Gatabazi JMV yatangije inyubako nshya y’ibiro bya Akarere ka Burera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu izakorerwamo n’Akarere ka Burera izuzura itwaye arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera iri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.

Akarere ka Burera kari mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje nyuma y’aho utwa Gakenke na Gicumbi twubatswe tukanavugururwa mu gihe utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hajyanye n’igihe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kuzifashisha ibyo biro bishya nibyuzura, barushaho gutanga serivisi nziza bakegera abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

” Icyo bivuze ni imiyoborere myiza, bigasobanura guha abaturage serivisi nziza, ni iterambere kuko ni inyubako igezweho kuko aho bakoreraga hari hato kandi hashaje kuko hubatswe kera.”

“Turifuza ko iyi mirimo yarangira mbere kandi tuzakomeza dukore ubuvugizi muri LODA kubera ko twahuye na Covid-19 ubukungu burahazaharira ndetse na rwiyemezamirimo tuzakomeza kuganira ku buryo ibishoboka byose ko yihutishwa bizakorwa.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera na bo bishimiye iyi nyubako, bavuga ko ari iterambere bari banyotewe none rikaba ribegerejwe.

Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera iri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu izakorerwamo n’Akarere ka Burera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger