AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yaburiye abahinduye ingo za bo utubare avuga n’ibihano bibategereje

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ingo nyinshi zahinduwe utubari, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye abayobotse ubu buriganya ko akabo kagiye gushoboka kuko izo ngo na zo zizajya zifungwa nk’uko akabari gasanzwe karafunguye gafungwa.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel basobanuraga bimwe mu bikubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda.

Utubari nka kimwe mu bikorwa byafunzwe kuva hatangira gushyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, hagiye havugwa byinshi birimo amayeri yakoreshwaga mu gucuruza inzoga.

Hari abazicuruzaga muri Thermos no mu matasi asanzwe anywerwamo icyayi mu buryo bwo kujijisha kugira ngo inzego niziza kubafata zigere ngo abariho banywa bari kunywa icyayi.

Hari n’aho byavuzwe ko utubari dukora dufunze ku buryo hari aho bajyaga mu kabari bakifungiranamo imbere ubundi bakanywa inzoga rwihishwa.

Gusa amwe muri aya mayeri Polisi y’u Rwanda yagiye iyatahura ndetse hari na bamwe bagiye bayafatirwamo bakabihanirwa.

Ubu haranavugwa kuba hari abantu bahinduye ingo zabo utubari, gusa Minisitiri Gatabazi yababuriye.

Yagize ati “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19.”

Yakomeje avuga ko abazajya bafungirwa bakongera gukora, hari ibihano bikarishye bizajya biba bibategereje.

Yagize ati “Turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi mu nzego z’Ibanze ndetse na Polisi ko abantu bakora ariya makosa bakongera gukora insubiracyaha, bagomba kujya babihanirwa byihariye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger