Amakuru ashushyeIyobokamanaUtuntu Nutundi

Minisiteri y’ubutabazi yavuze ukuri ku babonye ubutaka bugenda bakabyita imperuka-VIDEO

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwije amashuhso yerekanaga ubutaka bugenda ndetse abari hafi yabwo bavuga ko ibyanditswe bisohoye ngo umunsi w’imperuka wageze ndetse bakanabihuza n’icyorezo cya Coronavirus cyayogoje abatuye Isi bityo bagahamya badashidikanya ko ari iminsi y’ibihe bya nyuma ku bemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.

Aho byabereye ni mu murenge wa Uwinkingi, Akagari ka Rugogwe, Umudugudu Subukinira, mu cyanya gikomye ku mukandara wa Nyungwe. Byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020. Iyi nkangu yafunze umuhanda w’umukandara wa Nyungwe.

Mu kubona ayo mashusho yakwirakwiraga kuri Twitter, WhatsApp, Facebook n’ahandi, abahanga mu bifite aho bihuriye n’ubutaka bavuze ko ibi ari ibintu bisanzwe bityo ko abantu badakwiye gukuka imitima ngo babihuze n’imperuka dore ko n’amajwi y’umvikanaga mu mashuhso yafashwe ubwo butaka bugenda, abantu bavugaga ko ari imperuka.

Na Minisiteri y’ Ubutabazi mu Rwanda MINEMA yabivuzeho, yavuze ko ubwo butaka ari ubwo mu karere ka Nyamagabe ngo byatewe n’imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye cyane. Bakomeza bemeza ko iyi nkangu yacitse nta muntu yahitanye kuko aho yabereye ari ahantu hakomye.

Yagize iti “Nyamagabe ni kamwe mu turere twagize imvura nyinshi, cyane igice cyegereye Nyungwe kuva muri Nzeri 2019 kugeza ubu ibi rero byatumye ubutaka busoma cyane bitera inkangu (landslide).”.

Yongeyeho ko “Iyi nkangu yabereye hari umusozi urimo isoko y’amazi, hacitse kubera amazi menshi maze ubutaka buratemba ariko ntacyo byangije kubera ko ari mu cyanya gikomye (buffer zone)”.

Reba hano uko ubutaka bwagendaga abantu bakabyita imperuka

MINEMA yahumurije abanyarwanda ibabwira ko byatewe n’imvura nyinshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger