AmakuruUtuntu Nutundi

Minisiteri y’uburezi yirukanye burundu abanyeshuri 6 bagaragaye bakina filime z’urukozasoni

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo gusezerera burundu abanyeshuri batandatu baherutse kugaragara mu mashusho bakina filime y’urukozasoni.

Kwirukanwa kw’abo banyeshuri bivuze ko nta kindi kigo na kimwe mu gihugu gishobora kwemera kubakira.

Amashusho y’abo banyeshuri basambana yafatiwe hanze y’ikigo bigagaho mu murwa mukuru i Kinshasa. Nubwo batari bari mu kigo, BBC yatangaje ko bafotowe bambaye imyenda y’ishuri.

Abahungu batanu n’umukobwa umwe nibo bagaragara muri ayo mashusho.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko gihonyora uburenganzira bw’abana.

Mu yandi makuru agezweho mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 ku mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro, ukazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Kane igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, yerekana ko igihembwe cya mbere kizatangira ku 11 Ukwakira 2021 kigasozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022 gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 18 Mata 2022 kikazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

Ni mu gihe ibisoza amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva taliki ya 26 Nyakanga 2022 kugeza ku ya 5 Kanama 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger