Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

MINEDUC yashyizeho progaramu y’ikoranabugahanga izajya yifashishwa kugenzura imyigishirize y’abalimu

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (Unicef) n’Umuryango wa Mastercard Foundation, byamuritse porogaramu y’ikoranabahanga izajya ikoreshwa mu gukurikirana no kugenzura ibikorwa byose by’abarimu kugeza no ku myigishyirize mu mashuri.

Iyi porogaramu yiswe ’Teacher Management and Information System (TMIS)’ yashyizwe hanze ku mugaragaro ku wa 1 Kamena 2021.

TMIS yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rufatanyije na Unicef, izifashishwa mu gukusanya amakuru yose ajyanye n’abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo harebwe ahagomba gushyirwa ingufu, ndetse ikazanafasha mu gukomeza kubakurikiranira hafi.

Binyuze muri TMIS, hazajya hagenzurwa umusaruro w’abarimu ujyanye n’uburyo bigisha mu gihe bari mu ishuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gukoresha ikoranabunga mu buryo bwo gufasha abarimu ari ingenzi cyane ndetse ko bazakomeza kubaba hafi kuko ari bo zingiro ryo kuzamura ireme ry’Uburezi.

Yongeyeho ati “TMIS izadufasha kumenya abarimu bari gukora, bidufashe gutegura no kugena ingengo y’imari. Turashimira Unicef na Mastercard Foundation bateye iyi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imikorere y’abarimu mu Rwanda. TMIS ni igisubizo ku bibazo byibasiraga uburezi mu gihugu cyacu.”

Iri koranabuhanga rikozwe ku buryo rishobora gukoreshwa n’ibyiciro birenga 14 by’abakora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda. Kuva ku buyobozi bukuru bwa REB kugeza ku bashinzwe kohereza abarimu mu mashuri, kubafasha no kubaha amahugurwa ndetse n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda.

Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yagize ati “Iyi TMIS izatuma urwego rw’uburezi mu Rwanda rugira ikoranabuhanga rifasha mu miyoborere ndetse no mu mikorere y’abarimu ndetse yongere umusaruro wabo.”

Ireme ry’Uburezi ryagiye rigarukwaho na benshi ari yo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zitandukanye kugira ngo rizamuke.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimiye abafatanyabikorwa batumye iyi TMIS ijyaho, avuga ko ibibazo biri mu myigishirize atari urugamba rwatsindwa n’Ikigo kimwe gusa ahubwo bisaba ubufatanye.

Yongeyeho ati “Kongera ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere uburyo bw’imyigishirize ni kimwe mu biduhangayikishije, kandi tuzahora tubishyiramo ingufu. Ibi bitangirira mu barimu, twishimiye ko TMIS izafasha gahunda y’uburezi mu Rwanda mu kumenya aho ishyira imbaraga ndetse iteze imbere n’uburyo abarimu bigisha.”

Nubwo iyi porogaramu ya TMIS yashyizweho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Unicef yayeguriye REB ariko izakomeza gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga ry’iyi porogaramu kugeza mu Ukuboza 2021, nyuma ikomeze gukoreshwa mu rwego rwo gukurikirana imikorere y’uburezi mu Rwanda.

Kugira ngo umwarimu abashe gukoresha iyi porogaramu, ajya kuri www.education.rw/tmis/ agahitamo ahanditse ‘exisiting teacher’, agahitamo ubwenegihugu bwe, ubundi agahita yuzuza imyirondoro ye mu mbonerahamwe ihari. Nyuma akora ahanditse ngo ‘check’. Iyi porogaramu ihita imwereka indi mbonerahamwe, akayuzuza bitewe n’icyo asabwa.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger