AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

MINALOC yashinje tumwe mu turere kunyuranya n’itegeko rya Perezida

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye uturere twa Ngoma, Bugesera, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Burera, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Nyanza, Ruhango, Rusizi Kirehe na Musanze gutanga ibisobanuro ku makosa yo guca abahinga mu bishanga amahoro w’umurengera.

Mu ibaruwa yo ku wa 13 Gashyantare 2020 , Minisitiri yandikiye uturere yagaragaje ko ibyo utu turere twakoze binyuranyije n’umwanzuro w’umwiherero wa 2019 ndetse bikaba binanyuranyije n’ingingo ya 10 y’iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 9 /07/2012, rishyiraho urutonde rw’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze cyane cyane amahoro yakwa abahinga mu bishanga ko atagomba kurenga 4000 kuri hegitari ku mwaka.

MINALOC ivuga ko yakoze ubugenzuzi muri Mutarama 2020, isanga utu turere twaraciye abahinga mu bishanga amahoro y’ibishanga arenze ateganywa n’iteka rya Perezida. Bityo ngo tugomba gusubiza amahinzi amafaranga twarengejeho kandi tugatanga raporo ko byakozwe bitarenze tariki 15 Werurwe 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger