AmakuruImyidagaduroUrukundo

Mimi Mehfira yagize icyo avuga kubyo kurushingana na Meddy

Umukunzi wa Ngabo Medard(Meddy) witwa Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, yavuze ko yiteguye gushyingiranwa n’uyu musore vuba kuko amukunda ku buryo yumva ariwe ukwiye kumubera umugabo.

Ku munsi w’ejo uyu mukobwa yafashe akanya aganira n’abakunzi be kuri Instagram, aho yatanze umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Mu bibazo uyu mukobwa yabajijwe, ibyinshi byagarukaga ku buzima bwe bwite ndetse ibindi bikagaruka cyane ku mubano uri hagati ye n’umukunzi we Meddy.

Umwe yamubajije niba azashyingiranwa na Meddy maze amusubiza atajijinganyije ko bazashyingiranwa.

Mimi yanavuze ko ubu yatangiye kwimenyereza kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ubu afite umwarimu ubimufashamo.

Abajijwe ikintu yaba yarakundiye uyu musore w’umunyarwanda, mu magambo macye yagize ati”ni umwizerwa kandi arubaha.”

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Mimi yatangaje ko yitegura kurushinga na Meddy, mu gihe Meddy we aherutse gutangaza ko uyu mukobwa atari Fiance we,ahubwo ko ari Grrl Friend.

Icyo gihe Meddy yabajijwe,kubyo kurushinga na Mimi, avuga ko atari ibintu byavuba kuko bibanza gutegurwa no gutekerezwaho mu buryo buhagije.

Umukunzi wa Meddy yiteguye gushyingiranwa nawe vuba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger