Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mike Karangwa wahoze mu itangazamakuru asigaye akora muri kaminuza y’u Rwanda

Mike Karangwa wamenyekanye cyane ari umunyamakuru ndetse no mu bindi bikorwa by’myidagaduro kuri ubu asigaye ari umwe mu bakozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mike Karangwa yamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda ni umwe mu bakomeye kandi bubatse izina muri iki gisata, uretse ibyo yanamenyekanye cyane nk’umwe mu bagaragara mu bakemurampaka mu marushanwa atandukanye y’ubwiza mu Rwanda.

Yaciye kuri Radio Salus yakoragaho ikiganiro cyitwa Salus Relax, akora ku Isango Star naho mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday night ndetse yanakoze kuri Radio na TV10 mu kiganiro cyitwa Ten To Night kiri mu bikunzwe mu Rwanda.

Kuri ubu amakuru  ahari ni uko Mike asigaye akora muri kaminuza  y’u Rwanda, imirimo ijyanye n’itumanaho  [Public relations]  ndetse akaba yaratangiye imirimo ye mu minsi yashize. Uyu mugabo akaba yarize  icyiciro cya kabiri cya kaminuza i Huye hahoze icyicaro gikuru cy’iyahoze ari  kaminuza nkuru y’u Rwanda, itaraba kaminuza imwe.

Kuri ubu kaminuza y’u Rwanda yibumbiye hamwe ikaba isigaye ifite icyicaro gikuru i Gikondo mu mujyi waKigali ahazwi nka Mburabuturo ku ishami ryayo ry’imari n’ubukungu hahoze hitwa SFB gusa kuri ubu hakaba hasigaye hazwi ku izina rya CBE.

Mike Karangwa wahawe imirimo muri iyi kaminuza mu minsi yashize kuri ubu akaba yaratangiye imirimo ye.

 

Image result for mike karangwa
Mike Karangwa yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse yari umwe mu bategura Salax awards
Twitter
WhatsApp
FbMessenger