AmakuruImikino

Migi yasinyiye imwe mu makipe ari gukina CECAFA Kagame Cup 2019 hano mu Rwanda

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari kapiteni wa APR FC akirukanwa yaguzwe n’ ikipe ya  Kinondoni Municipal Council FC “KMC” yo muri Tanzania ikaba iri  gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 hano mu Rwanda. Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri .

Migi ari mu bakinnyi 16 birukanwe muri APR FC, bamwe muri bagenzi be bahise babona amakipe bakinira ariko we ntihagira ikipe ya hano mu Rwanda igaragaza ubushake bwo kumusinyisha.

Iyi kipe ya KMC ikina muri shampiyona ya Tanzania ndetse izanahagararira iki gihugu mu mikino nyafurika, si ubwa mbere Migi agiye gukina muri shampiyona ya Tanzania kuko yakiniye na AZAM FC.

Iyi KMC ntabwo iri kwitwara neza muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda guhera tariki 06 Nyakanga, ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe mu itsinda irimo hamwe na Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 6, TP Mazembe ya kabiri n’amanota 3 ndetse na Atlabara FC na yo ifite inota rimwe.

Mugiraneza uvuka yakuriye mu makipe y’abato ya Kiyovu Sports mbere yo kwerekeza muri La Jeunesse FC, ikipe nshya yari imaze gushingwa ku Mumena mu ntangiriro ya za 2000, itozwa na Rwasamanzi Yves na Kayiranga Jean Baptiste wari uhagaritse gukina muri Rayon Sports.

Iyi kipe yaje kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Migi ayikinira kugeza aguzwe na Kiyovu Sports, abengukwa na APR FC yerekejemo mu 2007. Yayimazemo imyaka umunani, ayihesha ibikombe bitandatu bya shampiyona, bine by’Amahoro na bibiri bya CECAFA Kagame Cup, ajya muri Tanzania mu mpeshyi ya 2015.

Muri Mutarama 2018 ni bwo Migi yasubiye mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, ayifasha gutwara shampiyona ya 2017/18 na Super Cup 2018. Gusa yisanze mu bakinnyi 16 basezerewe ubwo ubuyobozi bwa APR FC bwakoraga impinduka zikomeye nyuma yo kutegukana igikombe na kimwe mu mwaka ushize w’imikino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger