AmakuruImikino

Migi na Haruna ntibari mu bakinnyi b’Amavubi bahamagawe

Bwa mbere mu myaka 11 ishize , umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino u Rwanda ruzakiramo Central Africa Republic batarimo uwari usanzwe ari kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Kuri uru rutonde kandi ntihagaragaraho umunyezamu Kwizera Olivier ukinira  Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo inagomba gukina na Mukura VS mu mikino ya CAF Confederations cup.

Abanyezamu bahamagawe ni Kimenyi Yves ukinira APR FC, Bashunga Abouba wa Rayon Sports na Rwabugiri Omar wa Mukura VS. Abakina bugarira ni Nirisarike Salomon ukinira FC Tubize mu Bubiligi, Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports, Rugwiro Herves wa APR FC, Manzi Thierry ukinira Rayon Sports, Fitina Ombolenga wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa APR FC, Rutanga Eric wa Rayon Sports na Rugirabayo Hassan wa Mukura VS.

Abahamagawe bakina hagati ni Niyonzima Olivier wa Rayon Sports, Mukunzi Yannick wa Rayon Sports, Bizimana Djihad wa Waasland Beveren yo mu Bubiligi, Buteera Andrew wa APR FC, Niyonzima Ally wa AS Kigali, Iranzi Jean Claude wa APR FC, Rubanguka Steve ukinira Patro Eisden Maasmechelen mu bubiligi na Nshimiyimana Imrani wa APR FC, Kalisa Rashid wa Kiyovu Sports na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC.

Ba rutahizamu ni Kagere Meddie ukinira Simba yo muri Tanzaniya, Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia, Hakizimana Muhadjili wa APR FC, Usengimana Danny wa Terrasan yo muri Egypt, Shema Tresor ukinira Torhout 1992 KM FC yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi wanisabiye gukinira Amavubi hakaza na Mico Justin ukinira Sofapaka yo muri Kenya.

Mu bakinnyi batahamagawe kandi harimo Iradukunda Eric Radu, myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, watanze imipira ibiri ivamo ibitego mu mikino ine iheruka na Rusheshangoga Michel wanugwanugwaga muri iyi kipe.

Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Huye, Amavubi azakina na ‘Les Fauves du Bas-Oubangui’ ya Central Africa Republic, mu mukino wa gatanu mu itsinda ‘H’, hashakwa itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mpeshyi ya 2019, u Rwanda nta mahirwe na mba yo kubona iyi tike.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger