AmakuruImyidagaduro

Mico The Best yagize icyo avuga ku mazina y’umwana we w’imfura

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda yasobanuye amazina y’umwana we w’imfura baherutse kwibaruka we n’umukunzi we Ngwinondebe Clarisse.

Tariki ya 3 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba ni bwo umuhanzi w’injyana ya Afrobeat Mico The Best n’umukunzi we Ngwinondebe Clarisse bakiriye inkuru nziza y’uko bibarutse umwana w’imfura yabo y’umuhungu.

Nyuma uyu muhanzi asangiza abamukurikira iyi nkuru nziza mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, avuga ko “Imana yaduhesheje umugisha n’umwana mwiza w’umuhungu.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, Mico The Best yatangaje ko we n’umugore we Clarisse bamaze kwita amazina umwana wabo w’umuhungu, aho bamwise “Sangwa Stone”.

Mico The Best yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko izina Sangwa yise umwana we risobanuye umuntu ugira urugwiro kandi akaba ari ‘cyo nifuza ku muhungu wanjye’.

Avuga ko ‘Stone’ yaryise umwana we kubera ko ari umuntu yifuza ko akomera kandi akavamo urufatiro rw’umuryango we. Ati “Stone narimwise nk’umuntu nifuza ko akomera, akaba uhambaye. Kandi akaba ibuye fatizo ku nkingi zizaba zigize umuryango wanjye.”

Mico The Best avuga ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango. Ati “Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y’umuryango.”

“Ni ikintu cyiza, urumva muba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.”

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse barushinze tariki 26 Nzeri 2021 bubera muri Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger