AmakuruImikino

Michael Sarpong agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo atanzweho akayabo

Umunya-Ghana Michael Sarpong wari umaze hafi umwaka wose akinira ikipe ya Rayon Sports, agiye kuyivamo yerekeza muri imwe mu makipe akina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Afurika y’Epfo.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’imwe mu makipe yo muri Afurika y’Epfo, kugira ngo Sarpong watsindiye Rayon Sports ibitego 16 muri shampiyona y’umwaka ushize ayisohokemo yerekeza muri iyi kipe.

Byitezwe ko Sarpong atangwaho akayabo k’ibihumbi 60 by’amadorali ya Amerika, kugira ngo asohoke muri Rayon Sports.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Kanama umwaka ushize, avuye mu kipe ya Dream FC y’iwabo muri Ghana. Ni nyuma yo gutangwaho angana n’ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika.

Agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bamaze gusohoka muri Rayon Sports, barimo Jonathan Rafael da Silva, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange Jimmy, Bashunga Abouba na Eric Rutanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger