Messi na Cristiano Ronaldo mu bakinnyi 10 bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka kizatangwa na FIFA muri Nzeri uyu mwaka.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri runagaragaraho abakinnyi batatu ba Liverpool iheruka yegukanye UEFA Champions league muri Kamena uyu mwaka, mu gihe Luka Modric watwaye icy’umwaka ushize atagaragara kuri runo rutonde.

Ni urutonde nanone rugaragaraho abakinnyi bakiri bato nka Frenkie De Jong na Matthijs de Ligt, mu gihe nanone Kylian Mbappe wa PSG na we ari kuri runo rutonde.

Ugomba kwegukana iki gihembo azamenyekana ku wa 23 Nzeri, mu muhango uzabera mu mujyi wa Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Muri uyu muhango hazanahemberwamo umukinnyi w’umwaka mu bari n’abategarugori, umutoza mwiza w’umugabo n’umutoza mwiza w’umugore.

Urutonde rw’abakinnyi 10 bahataniye igikombe cy’umukinnyi w’umwaka wa FIFA.

  • Cristiano Ronaldo (Portugal & Juventus)
  • Frenkie de Jong (Holland & Barcelona – signed from Ajax)
  • Matthijs de Ligt (Holland & Juventus – signed from Ajax)
  • Harry Kane (England & Tottenham)
  • Eden Hazard (Belgium & Real Madrid – signed from Chelsea)
  • Sadio Mane (Senegal & Liverpool)
  • Kylian Mbappe (France & PSG)
  • Lionel Messi (Argentina & Barcelona)
  • Mohamed Salah (Egypt & Liverpool)
  • Virgil van Dijk (Holland & Liverpool)

Urutonde rw’abakinnyi 10 bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu bari n’abategarugori.

  • Lucy Bronze (England & Lyon)
  • Julie Ertz (USA & Chicago Red Stars)
  • Caroline Graham Hansen (Norway & Wolfsburg)
  • Ada Hegerberg (Norway & Lyon)
  • Amandine Henry (France & Lyon)
  • Sam Kerr (Australia & Chicago Red Stars)
  • Rose Lavelle (USA & Washington Spirit)
  • Vivianne Miedema (Netherlands & Arsenal)
  • Alex Morgan (USA & Orlando Pride)
  • Megan Rapinoe (USA & Reign FC)
  • Wendie Renard (France & Lyon)
  • Ellen White (England & Man City)

Abatoza b’abagabo bahataniye igihembo cy’umutoza w’umwaka.

  • Djamel Belmadi (Algeria)
  • Didier Deschamps (France)
  • Marcelo Gallardo (River Plate)
  • Ricardo Gareca (Peru)
  • Pep Guardiola (Man City)
  • Jurgen Klopp (Liverpool)
  • Mauricio Pochettino (Tottenham)
  • Fernando Santos (Portugal)
  • Erik Ten Hag (Ajax)
  • Tite (Brazil)

Abatoza bahataniye igihembo cy’uw’umwaka mu bari n’abategarugori.

  • Milena Bertolini (Italy)
  • Jill Ellis (USA)
  • Peter Gerhardsson (Sweden)
  • Futoshi Ikeda (Japan U20)
  • Antonia Is (Spain U17)
  • Joe Montemurro (Arsenal)
  • Phil Neville (England)
  • Reynald Pedros (Lyon)
  • Paul Riley (North Carolina Courage)
  • Sarina Wiegman (Netherlands)

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.