Amakuru ashushye

Messi na Cristiano bongeye guhabwa gasopo mu gikombe cy’Isi

Abagize umutwe w’iterabwoba wa Islamic State bagaragaje ibishushanyo biburira Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ndetse n’abazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mpeshyi ko bashobora kuzahasiga ubuzima.

Nubwo ari Messi na Cristiano Ronaldo bibandwaho cyane, abazitabira imikino y’igikombe cy’Isi muri rusange baterwa ubwoba , si ubwa mbere babikoze kuko no mu Ugushyingo 2017 basohoye amashusho agaragaza imirambo myinshi hafi ya stade bandika ho amagambo agira ati “Ndarahiye umuriro wa Mujahideen uzabatwika […] mutegereze gato.”

Uyu mutwe w’iterabwoba rero wongeye kwigamba ko aba bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi bafite ibibazo nibaramuka bigaragaje nkuko bisanzwe muri iki gikombe cy’Isi kigiye kubera mu Burusiya. Baca amarenga, bashyize hanze ibishushanyo bigaragaza Ronaldo na Messi baryamishijwe hasi muri stade n’abantu babiri bipfutse mu maso, babafatiyeho ibyuma ku mitwe bagiye kuyikata. Kuri icyo gishushanyo banditseho amagambo agira ati “Ikibuga kizuzura amaraso yanyu. [ Bavugaga amaraso ya Messi na Ronaldo]”

Hari n’ikindi bagaragajeho stade yuzuye abafana umukino ugiye gutangira, harimo umuntu witwaje igisasu aho yo yanditseho amagambo agira ati “Igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya, intsinzi izaba iyacu.”

Ibitero by’iterabwoba biramutse bibaye mu Burusiya si ubwa mbere byaba bikozwe mu marushanwa akomeye kuko mu mikino Olempike yabereye i Munich mu 1972, ingabo zitwa “Black September” zo muri Palestine zateye aho ikipe ya Israel yacumbikaga zishimutamo 11 n’umupolisi w’Umudage ziza no kubica nyuma y’amasaha 16.

Messi na Ronaldo bagiye gukurwaho imitwe
Islamic State yujuje amaraso muri Stade yandikaho ko insinzi izaba iyabo

Igikombe cy’Isi kizatangira tariki 14 Kamena kikazarangira tariki 15 Nyakanga 2018. Kizitabirwa n’amakipe 32, azakinira mu mijyi 11 itandukanye ariko umukino wa nyuma ukazabera kuri Luzhniki Stadium mu Murwa Mukuru wa Moscow.

FIFA isanzwe iba ifite mu nshingano ibikorwa byose bigaragara mu gikombe cy’isi iherutse gutangaza akayabo kamafaranga azakoreshwa mu gikombe cy’isi . FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga 675.403.260.000 FRW ariyo azakoreshwa mu gutegura igikombe cy’Isi.Iyi ngengo yimari yiyongereyeho 40% ugereranyije n’igikombe cy’isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi iya 4 izahabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika . Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).
FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger