UrukundoUtuntu Nutundi

Menya uburyo wamenya umugore uryoshya akabariro urebeye ku minwa ye

Mu gihe urikurambagiza umugore uzajya agushimisha mu gitanda si ngombwa ko ubanza gutereta cyane ngo ukorane nawe imibonano mpuzabitsina cyangwa ngo wivune ushakisha ibimenyetso bindi bya hato na hato kuko iminwa ye ari umugabo mwiza wo kubihanya.

Ibiranga umugore mwiza mu buriri cyangwa bamwe ugasanga babyibazaho aho hari abazi ko umugore ufite ikibuno kinini, amaribori,… aribo bashobora kwitwara neza mu gitanda nyamara ushobora kurebera ku minwa ye gusa.

Stuart Brody umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu yakoze ubushakashatsi bunyuranye ku bijyanye no gutera akabariro cyangwa imibonano mpuzabitsina harimo n’isano imiterere y’iminwa y’umugore ifitanye n’uburyo yitwara mu gitanda ndetse n’uko ashobora kugera ku byishimo bye byanyuma muri iki gikorwa.

Nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagore 258 bafite imyaka 27, Brody yahamije ko iyi miterere y’iminwa ifitanye isano n’igikorwa cyo gutera akabariro. Bityo yemeza ko ushobora kureba iyi minwa ukamenya niba umugore ashobora kurangiza byoroshye mu gihe umugabo yinjije igitsina cye gusa cyangwa se bidashoboka.

Mu bushakashatsi bwe, Brody yavumbuye ko abagore bafite iminwa ifite igice cyo hagati(prominent tubercle) kibyimbye cyane bashobora kurangiza neza mu gihe umugabo yinjije igitsina cye gusa(Vaginal Orgasm).

Umugore ufite iki gice kibyimbye cyane aba aryoshya akabariro cyane

Aha Brody akaba yakuyeho urujijo ku bajyaga bavuga ko umugore witwara neza mu gitanda umubwirwa no kugira iminwa minini gusa kuko ik’ingenzi atari umurwa wose ahubwo igice cyavuzwe haruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger