AmakuruUbuzimaUtuntu Nutundi

Menya ibitera kurwara umugongo n’uko wabyirinda burundu utabanje kwivuza

Indwara y’umugongoni bumwe mu burwayi bukomeje kwibasira abantu b’ingeri zose muri iy’iminsi biturutse ku mpamvu zitandukanye zkrangajwe imbere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Abantu benshi cyane usanga akenshi bibasirwa n’uburwayi bw’umugongo, aho yicara agataka, yahaguruka agataka, yatambuka agataka, biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bugaragaza ko abantu umunani ku bantu icumi (8/10) baba bafite ububabare bw’umugongo. Ubu bubabare kandi ngo bukaba bushobora no gukwira mu bindi bice by’umubiri.

Urubuga rwa liguerhumatisme, dukesha iyi nkuru ruvuga zimwe mu mpamvu zitera kubabara umugongo, murizo harimo :

• Kudakora imyitozo ngororamubiri

• Kwicara umwanya munini cyangwa se ukicara nabi (Kwicara umuntu yihengetse cyangwa yunamye) no guhagarara nabi.

• Guterura ibintu biremereye ukabiterura uhese umugongo.

• Umubyibuho ukabije ushobora guhungabanya imikorere myiza y’uruti rw’umugongo.

• Imvune.

• Hari n’igihe umuntu ashobora kubabara umugongo biturutse ku ndwara. Muri izo ndwara harimo rubagimpande, igituntu gifata mu magufwa, koroha no gusaza kw’amagufwa byaterwa no kubura imyunyu ngugu ihagiye nka calcium n’ibindi .

• Guhora uhetse igikapu kirimo mudasobwa(Laptop), amasakoshi aremereye bishobora gutera indwara z’umugongo.

• Inkweto ndende ku badamu zigira uruhare mu guhindura imiterere y’urutirigongo (Deformities) bigatera n’ububabare bw’umugongo.

• Matelas zinepa cyangwa zikomeye cyane nazo ziri mu bitera umugongo.

Ese wakora iki ngo wirinde uburwayi bw’umugongo ?
1. Gukora Imyitozo ngororamubiri :

Umubiri ukomeye/igihagararo bifasha umubiri guhagarara uhamye bikarinda umugongo. Niyo mpamvu abantu ubona badakomeye ubona badahagarara neza baba bameze nk’abihengetse bikangiza umugongo.

2. Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha)

Uburyo uhagararamo/wicaramo nk’uko twabivuze haruguru bigira ingaruka ku mugongo . Aha turavuga nk’abakobwa /Abahungu bahagarara, bagenda uko bidasanzwe hari ikintu runaka kigambiriwe, Ibi bigira ingaruka zikomeye ku mugongo wawe. Genda ugororotse, icara ugororotse kandi nujya kunama wuname neza witonze.

3. Irinde inkweto ndende

Inkweto ndende cyane izambarwa n’abagore /abakobwa ziri mu zibatera uburwayi bw’umugongo. Kuzirinda nabyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo.

4. Irinde guterura ibintu biremereye cyane kurusha ubushobozi bwawe

5. Niwicara, shyira agasego gato ku mugongo ahagana hasi

6. Irinde kunama inshuro nyinshi cyane

7. Menya uburyo bateruramo ibintu

Ese uburwayi bw’umugongo buravurwa bugakira ?

Uburwayi bw’umugongo ni uburwayi buvurwa bugakira. Mu kuvura umugongo habanzwa gusuzumwa icyawuteye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger