Menya byinshyi kurugendo rwa mbere rwa Richard Branson mu ndege mu isanzure (Amafoto)

Mu gihe Isi ikomeje kugera kubihambaye mu mu iterambere rya tekinoloji, umuherwe w ‘ umwongereza Richard Branson yakoze urugendo rwa mbere mu mateka rikozwe n’icyogajuru gikozwe nk’indege.

Uru rugendo rw’iki cyogajuru gikozwe nk’indege rwateguwe mu gihe cy’imyaka 20 cyakozwe na Virgin Galactic ( VSS Unity) amafaranga yo kugitunganya yatanzwe na Richard Branson.

Uru rugendo rwakozwe na Richard Branson arikumwe na ekipe ikora mukigo cyahagurukije iki cyogajuru igizwe na Sirisha Bandla, Colin Bennett, and Beth Moses .

Virgin Galactic ivuga ko uru rugendo rwakozwe na Richard Branson rwari nk’igeragezwa ryo kureba ko abantu bazajya babasha gutembera mu isanzure bakagera nko muri miles 50 barenze inyuma y’ Isi .I

ki cyogajuru cyiswe spaceplane ( indege itembera mu isanzure) cyahagurukiye muri New Mexico mu gihugu cya Mexique .

Uru rugendo rwatumye uyu Branson aba umuherwe wa mbere ubashije gutembera mu isanzure mu cyogajuru we ubwe yagizemo uruhare ngo gikorwe.

Intego ye kwari ukubasha gukora urugendo mu isanzure n’abantu bagera ku umunani harimo n’abashoferi babiri bari kumwe nabagenzi batandatu bakabasha kugera mu biro metero 50 inyuma y’Isi .

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ko kera akiri umwana yahoraga areba inyenyeri akayitegereza akibaza niba azahagera ariko ubu ari hejuru y’Isi akabasha kureba uko Isi imeze ari hanze yayo ati ” Abantu bazakunda gutembera hanze y’Isi. ”

Uyu muherwe w’Umwongereza abashije gukora ibi mugihe Isi yose yari itegereje urugendo rwa Jeff Bezos uteganya kuzatembera mu isanzure ari kumwe nabagenzi batatu gusa .

Uyu Richard Branson nubwo yatanze Jeff Bezos kugera hanze y’Isi murugendo we ubwe yiteguriye ntabwo yageze kure nkaho Bezos ateganya kugera dore ko atanamazeyo igihe kinini yahise agaruka ku Isi.

Gahunda ya Jeff Bezos yo yiswe Blue Orgin yo nigahunda y’ubukerarugendo izajya ifasha abantu batandukanye gutembera mu isanzure inyuma y’Isi ho miles 60 ubundi bakagaruka ku Isi.

Nubwo urugendo rwa Jeff Bezos rutaraba habonetse undi bahanganira muri ubu bushabitsi bwo gutembera cyangwa gutembereza abantu mu isanzure.

Uru rugendo rwa VSS Unity rwegenze miles 50 inyuma y’Isi rubaye urwa mbere rikozwe n’abantu bigenga barukoze nubwo yari inshuro ya 22 bari bakoze iri gerageza rwo gutwara icyogajuru kimeze nk’indege mu isanzure.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Comments

comments