AmakuruImikino

Menya byinshi ku mutoza Ole Gunnar Solskjær wemejwe gusimbura Jose Mourinho muri Manchester United

Ole Gunnar Solskjær ni we wemejwe n’ubuyobozi wa Manchester United gusimbura umutoza Jose Mourinho uherutse kwirukanwa kuwa Kabiri taliki 18 Ugushyingo 2018, azize kuba nta musaruro ufatika yahesheje iyi kipe.

Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko akomoka muri Norvege.

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Shampiyona yo mu Bwongereza (Premier League) nyuma y’iyirukanwa rya Mourinho, baciye amarenga ko Ole Gunnar ari we ushobora gutoza ikipe ya Manchester United yahoze akinira.

Ole Gunnar yinjiye mu ikipe ya Man. Utd ku wa 29 Nyakanga 1996, mu mwaka wa 2007 bitewe n’imvune yari yagize yatangaje ko asezeye mu kibuga nk’umukinnyi ahita akomereza mu kibuga cy’ubutoza.

Mu myaka igera kuri 11 muri Man Utd, Ole Gunnar yayitsindiye ibitego 123 mu mikino 359 yakinnye, mu ikipe y’igihugu ya Norvege yatsinze ibitego 23 mu mikino 67.

Solskjaer yari asanzwe atoza ikipe ya Molde yo muri Norvège, ariko irushanwa ryaho rya 2018 rikaba ryarasojwe bitewe n’uko ubu bari mu bihe by’ubukonje bukabije, rikazasubukurwa mu Werurwe 2019.

Nyuma y’uko Mourinho akomje gushinjwa n’abakunzi ba Manchester gusubiza inyuma ikipe byatumye hafatwa icyemezo cyo ku musezerera, ikipe ya Man Utd ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo ikoresha, yashyizeho video Solskjaer atsinda igitego mu mwaka 1999, cyahesheje iyi kipe igikombe cya Champions League, ubwo yari imaze gutsinda ikipe ya Bayern Munich.

Iyo video yari iherekejwe n’amagambo agira ati “Solskjaer abaye umutoza wacu w’agateganyo , amarushanwa 20 atwaye igikombe kivuye kuri icyo gitego yinjije i Camp Nou…”

Solskjaer we agira ati “Manchester ni umutima wanjye kandi ni ibitangaza kuba mpagarutse ndi muri izi nshingano mu by’ukuri ikindaje ishinga ni ugukorana neza n’abanyempano dufite muri iyi kipe, ubuyobozi n’undi wese muri iyi kipe”.

Jose Mourinho wari umaze imyaka ibiri muri Manchester United, yirukanwe mu gihe muri iyi kipe humvikanaga ubwumvikane buke bwe n’abakinnyi barimo Paul Pogba, by’umwihariko n’umusaruro ukaba wabarwaga ku mashyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger