ImyidagaduroUmuziki

Menya bimwe mu byaranze ubuzima bwa Bob Marley umaze imyaka 40 apfuye

Urubyiruko ku isi ruri muri benshi n’ubu bakunda muzika ye kubera injyana yihariye (Reggae) n’ubutumwa buyirimo, ariko abo bose bavutse yarapfuye kuko uyu munsi hashize imyaka 40 Bob Marley apfuye.

Yapfuye ari kuwa mbere tariki 11/05/1981 ku bitaro byitwaga Cedars of Lebanon Hospital muri Miami,US hashize umwanya muto ahagejejwe ngo avurwe.

Hari hashize igihe gito cyane avuye kwivuza mu Budage ariko byananiranye.

Mu 1977 bari bamusanzemo cancer yitwa melanoma yahereye ku rwara igafata n’ino, mu 1981 yari imaze kugera mu bihaha no mu bwonko imwica afite imyaka 36 gusa.

Bivugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari iryo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati “amafaranga ntagura ubuzima”.

Muri Jamaica yasezeweho nk’intwari y’igihugu, ashyinguranwa guitar ye mu rusengero ruri hafi y’aho yavukiye.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bufatwa na benshi nk’ubw’umuhanuzi aho kuba ubw’umuhanzi usanzwe.

Mu 1977, aba i Londres nibwo yasohoye Album yise Exodus, imwe muri Album nziza za muzika zakozwe ku isi.

Indirimbo ziri kuri iyi Album nka “One Love “, “Exodus”, “Jamming” na “Three Little Birds” ziracyari indirimbo zumvikana henshi kandi zikunzwe ku isi.

Izindi ndirimbo ze nka “Zimbabwe”, “War” na “Africa Unite” zagize uruhare runini mu mpinduramatwara n’inkubiri yo guharanira ubwigenge no kurwanya irondaruhu muri Afurika mu myaka ya 1980.

Nyakwigendera Bob Marley yitwaga Robert Nesta Marley wabonye izuba ku ya 6 Gashyantare 1945.

Uyu muhanzi wakomokaga muri Jamaica yari umwanditsi w’indirimbo akaba yari n’umuhanga mu gucuranga gitari.

N’ubwo yakunzwe cyane mu njyana ya Reggae, yajyaga anaririmba injyana yitwa Ska na Rocksteady.

Mu 1963 yaririmbye mu itsinda rya muzika ryitwaga Wailers, agaragaza ubuhanga mu myandikire y’indirimbo n’ijwi rye rirakundwa ku Isi hose.

Iryo tsinda ryasohoye indirimbo zinyuranye rizikorerwa n’uwatunganyaga indirimbo witwa Lee Scratch Perry.

Mu 1974 itsinda rya Wailers ryarasenyutse maze Bob Marley atangira gukora umuziki ku giti ke ariko aza kuva iwabo ajya kuba mu Bwongereza bimufasha kuzamuka mu muziki mu 1977 ari nabwo yasohoye iriya alubumu ye yitwa Exodus yakunzwe cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger