AmakuruUbuzimaUtuntu Nutundi

Menya akamaro ko kurya ibishyimbo ku buzima bwawe

Ibishyimbo ni ingirakamaro k’ubuzima bwacu,ni hacye cyane uzasanga ku mafunguro yabo hatariho ibishyimbo,nyamara kandi n’ubwo bifite akamaro kanini hari bamwe batabikunda ngo kuko bitera imisuzi ariko ni ukwibeshya gukomeye kwanga ku birya.

Urubuga healthiestfoods.co.uk rutangaza ko abahanga mu byimirire bashishakariza umuntu nibura kurya ibikombe bitatu by’amafunguro agaragaramo ibishyimbo kubera ko bifite akamaro kanini k’ubuzima.

Uko urushaho gufata amafunguro arimo ibishyimbo ni ko wigabanyiriza ibyago by’indwara zirimo igifu.

Ibishyimbo byuzuyemo fiber nyinshi ifasha gutuma umubiri ugubwa nezasi ngobwa ko urya byinshi,nibura kubagore basabwa garama 25 k’umunsi.

Ibishyimbo bituma igogora rigenda neza mu gifu bikanarinda indarwa z’impatwe, binafasha gushyira ku murongo isukari yo mu maraso.

Ubushakashatsi bwakozwe na Internal Medicine bwagaragaje abantu babiri barwaye indwara ya diabete,( indwara y’igisukari)barya ifunguro ririmo igikombe kimwe cy’ibishyimbo buri munsi,mu byumweru bitatu basanze isukari n’umuvuduko w’amaraso byaragabanutse mu gihe bari batangiye kurya ibishyimbo.

Indyo irimo ibishyimbo ni nziza cyane k’umutima ubushakashatsi bwakozwe na British Medical Journal bwagaragaje ko ifunguro ririmo garama 7 za fiber igaragara mu bishyimbo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indarwa z’umutima ,ibishyimbo bikaba bikungahaye kandi kuri potassium na magnesium bikanatuma ubwonko n’umuvuduko w’amaraso bigenda neza nk’uko bigaragazwa na National Institutes of Health.

Ibishyimbo birimo intungamubiri zo mu bwoko bwa B bigufasha gutunganya amafunguro wariye mo imbaraga,bikanongera cholesterol nziza mu mubiri ,bikanagabanya uburibwe bwa bimwe mu bice by’umubiri.

Ibishyimbo bikungahaye ku birinda kurwara za canseri,ku bagore barya nibura kabiri mu cyumweru ibishyimbo baba birinze ibyago byo kurwara kanseli y’ibere nk’uko byashyizwe ahagaragara na the International Journal of Cancer.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger