Amakuru ashushyeImyidagaduro

Menya aho ukwiye gusohokana umukunzi wawe mukagira ibihe by’umunezero hano i Kigali ku munsi wa St Valentin

Nk’ibisanzwe umunsi wa bakundanye wanahawe izina rya St valentin uba buri mwaka Tariki ya 14 Gashyantare ukizihizwa cyane ku isi nabari mu rukundo ariko bitanabujije ko ushobora kuwizihizanya n’inshuti zawe cyangwa umuryango wawe bitewe ko ari umunsi wahariwe kwimakaza urukundo ariko by’umwihariko abakundana nk’umugore n’umugabo bo biza ari akarusho.

Bamboo Restaurant iherereye T2000 aha niho Seruka Music Band izataramira abakundana ku munsi wa st Valentin kuva saa19:00

Uyu mwaka uyumunsi utenganyijwe kuzizihizwa ku munsi w’ejo kuwa gatatu mu Rwanda ndetse no ku isi yose nk’ibisanzwe i Kigali hari henshi wasohokana n’umukunzi wawe ariko aho twaguhitiramo ntahandi ni muri bamboo restaurant iherereye mu mujyi wa kigali rwagati muri T2000 nshya etage ya 5 kuko bizaba ari ibishya gusa dore ko guhera  saa19h:00 Band ya Seruka music band, live band y’abarundi ikomeje kubica bigacika hirya no hino kubw’ubuhanga bafite muri muzika igizwe n’abantu bane (4) aribo Nduwimana Eric, Rukundo Samuel, Tunda Juliette na Ishimwe Samuel izaba isesekaye ku rubyiniro kugirango itaramire abazaba basohokeye aho dore ko hatenganyijwe no kuzatanga impano kuri Couple zambaye neza ndetse tutibagiwe n’ibihembo naho  kubijyanye nimirire ndetse niminywere ibiciro bizaba byahananuwe ibyo byose kwinjira aho ni karibu kuri buri wese ubyifuza dore ko bizaba ari ubuntu.

Umwe mu bagize Band ufite ubuhanga budasanzwe
Umuyobozi wa Seruka Music Band Eric hamwe n’ushinzwe iyamamaza bikorwa bya Band Nat El Pablo

Nubwo St Valentin abenshi bazayizihiza ejo kuwa gatatu Seruka Music Band yanatekereje kandi kubazaba bacitswe igitaramo bageneye abakundana ejo kuwa gatatu muri Bamboo Restaurant maze kuwa Kane Tariki ya 15 Gashyantare 2018 itegura ikindi cyimbatura mugabo kizabera muri AMIGO BAR  iherereye i remera hirya yo kwa jules aho abazitabira mbere bazahabwa promotion ba niyumvira  live music y’umwimerere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger