AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Melania Trump yakorewe ishusho yateje impaka mu gihugu akomokamo

Umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump,uzwi ku izina rya Melania Trump kugeza ubu hari abamufata  nk’intwari ikomeye mu gihugu avukamo cya Slovenia nyuma yo kuba umwe mu bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe iki gihugu kibarizwa mu Bulayi bwo hagati.

Kugeza ubu inkuru ikomehje guca ibintu muri iki gihugu, ni igishusho umunyabugeni Ales Zupevc  yakoze kigaragara mu nkengero za cyo aho benshi bakibonye bagiteyeho impaka zitandukanye.

Iki gishusho gifite ishusho ya Melania Trump bivugwa ko ‘Umunyamerika Brad Downey ariwe wahaye ikiraka Alex, umubaji waho, ngo abaze ingiga y’igiti iri hanze y’umujyi wa Sevnica ayihe ishusho ya Madamu Trump.

Icyavuyemo ni igiti kijya gusa na Madamu Trump yambaye ikoti ry’ubururu ndetse n’ikiganza kijya kumera nk’ubuhiri gitumbereye mu kirere.

Bamwe mu bahatuye bavuze ko iyo shusho “iteye isoni”, ko “idasa na gato na Melania”.

Downey yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko mu kubazisha iyo shusho, yashakaga ko “habaho ikiganiro” ku biri kuba muri politiki y’Amerika muri iki gihe.

Uyu munyabugeni ari gukora imurika-bihangano mu murwa mukuru Ljubljana wa Slovenia kugeza mu mpera y’ukwezi gutaha kwa munani. Amakuru avuga ko iyo shusho ishobora “kwerekanwa gusa nk’igishushanyo kigamije gusetsa” iri ku gipapuro.

Umujyi wa Sevnica wahindutse ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo basura Slovenia kuva Donald Trump yatorwa nka Perezida w’Amerika mu mwaka wa 2016, na Madamu Trump – w’icyamamare wahoze uhatuye – akaba muka Perezida w’Amerika.

Uko abasura uyu mujyi barushako kugerageza kumenya ko Madamu Trump yabagaho mbere akiri muto, abahatuye babazanira ibicuruzwa bitandukanye birimo inkweto zo kogeramo zizwi nka kamambiri (‘kamba mbili’) ndetse n’imigati bifite ishusho ijya kumera nk’iya Madamu Trump.

Mu gihe bamwe mu bahatuye banenze iyo shusho bavuga ko uwayibaje yarengereye, Katarina w’imyaka 66 y’amavuko we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari “igitekerezo cyiza” kugira igihangano nk’icyo.

Yongeyeho ati: “Melania ni intwari ya Slovenia, yashoboye kugera ku isonga muri Amerika”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger