AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUrukundo

Meghan Markle nyuma y’uko ari kwitegura gukora ubukwe n’igikomangoma Prince Harry yongeye gutungura benshi kubw’icyemezo yafashe

Meghan Markle wamenyekanye mu ruhando rwa Cinema I Hollywood nk’umukinnyikazi wa filime mwiza nyuma y’uko amaze iminsi ari mu byishimo bikomeye n’igikomangoma cy’ubwongereza Prince Harry dore ko bari no kwitegura gukora ubukwe mu kwezi kwa gatanu 2018,kuri uyu wa kabiri yongeye gutungura benshi nyuma y’uko mu minsi yashize nabwo yari yabikoze aho yatangaje ko yamaze guhagarika burundu gukina filime kuri ubu noneho yamaze gusiba burundu imbuga ziwe zose Nkoranyambaga aha twavuga nka Facebook,Twitter ndetse na Instagram.

Prince Harry ubwo yambikaga impeta Meghan Markle umwaka ushize

Inkuru dukesha Kensington Palace ivuga ko Meghan Markle yaboneyeho gushimira buri umwe wese wamukuricyiraga ku mbuga ziwe zose mu myaka yashize ndetse anabasaba kumwihanganira kubw’icyemezo yafashe kuko n’ubuzima bwe bwite ndetse ko kubera yitegura kwinjira mu bundi buzima bushya haribyo agomba kureka kugirango abashe gukomeza kubaho neza,uyu Meghan ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko ari mu rukundo na Prince Harry yahise atajyira kuzajya akoresha Imbuga ziwe nkoranyambaga gacye cyane dore ko yaherukaga gushyiraho ubutumwa cyangwa amafoto mu kwezi kwa Kane 2017.

Nabibutsa ko mu kwezi ku gushyingo tariki ya 29 mu mwaka ushize wa 2017 nibwo igikomangoma Prince Harry yateye ivi asaba Icyamamare Meghan kuba yamwemerera bakabana bakitwa umugore n’umugabo undi nawe ntakuzuyaza ahita abimwemerera, bityo rero ntagutungurana kubayeho ibyo Meghan ari kugenda akora nta mpamvu byakagombye kuba bishya kuri buri umwe wese wari umuzi mbere kuko burya ngo iyo wamaze kwinjira ibwami biba bibujijwe gushyira ubuzima bwawe bwose hanze uretse Kensington palace ibyemerewe gusa kuko niyo yahawe izo nshingano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger