AmakuruImyidagaduro

Meek Mill yakiriwe bidasanzwe i Philadelphia n’ikipe afana ya Sixers (Amafoto)

Umuraperi Robert Rihmeek Williams  uzwi nka Meek Mill] wari umaze amezi atanu muri gereza , nyuma yo kurekurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018, yakiriwe nk’umwami n’ikipe ikina umukino wa Basketball  ya Sixers yi Philadelphia.

Umuhango wo kwakira uyu muhanzi wabereye ku kibuga cya Wells Fargo Center ubwo iyi kipe ya Sixers yari igiye gukina na Miami Heat mu mukino wa shampiyona NBA. Umukino waje no guhira iyi kipe iwurangiza itsinze Miami Heat amanota 104 kuri 91.

Mbere yuko uyu mukino utangira Meek Mill yabanje kuvuza inzongera ari nako yireka abafana ba Sixers ko yagarutse nyuma yibihe bitoroshye yari arimo.

Meek Mill yatawe muri yombi tariki ya 6 Ugushyingo 2017, aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe bitemewe akajya mu bitaramo  mu gihe yari afungishijwe  ijisho, ibintu byari bigiye gutuma akatirwa  gufungwa kuva ku myaka 2 kugera kuri 4.

Abakinnyi ba Sixers bari bishimiye kongera kubona Meek Mill ku kibuga

Meek Mill , Kevin Hart n’abayobozi b’amakipe atandukanye akina NBA

Meek Mill n’ umunyarwenya Kevin Hart wari wamuherekeje

Twitter
WhatsApp
FbMessenger