AmakuruImyidagaduro

Meddy yongeye guca akandi gahigo katarakorwaho n’undi muhanzi nyarwanda

Uko umuziki nyarwanda ugenda utera imbere niko n’abahanzi bagenda baguka muburyo butandukanye ari nako umuziki wabo ugera kure  bityo imbaga y’ababakurikira nayo igenda izamuka dore ko kuri ubu umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka akomeje kugwiza ibigwi mu muziki.

Kuri ubu Meddy yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugejeje ibihumbi 800 by’abamukurikira kuri Instagram akaba umunyarwanda wa 3 muri rusange ugeze kuri aka gahigo kuri uyu wa 26 Mutarama 2022.

Ibi byatumye Ngabo Medard aba umuhanzi nyarwanda wa gatatu ugeze ku bantu ibihumbi 800 (Followers) by’abamukurikira kuri Instagram mu Rwanda nyuma ya Shaddyboo wa mbere ukurikirwa n’ibihumbi 977 by’abantu (Followers) na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame wa kabiri ukurikirwa n’abasaga ibihumbi 886 by’abantu (followers).

Meddy kandi mu bigaragara nuko ari nawe muhanzi nyarwanda ukurikirwa n’abantu benshi basaga ibihumbi 851 by’abantu.

Aka gahigo Meddy agezeho kaje kiyongera kutundi duhigo Meddy yisangije mu bahanzi nyarwanda nko kuba ariwe mu nyarwanda ufite indirimbo zarebwe n’abantu benshi kuri Youtube aho imaze kurebwa na Miliyoni 61 na My Vow imaze kurebwa na Miliyoni 12 kuri Youtube.

Ndetse nubwo indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz ariyo ndirimbo nyarwanda yarebwe n’abantu benshi mu masaha macye, my vow ya Meddy niyo ndirimbo nyarwanda iri kuri shene y’umunyarwanda yarebwe n’abantu benshi mu gihe gito aho yarebwe n’abagera kuri miliyoni mu minsi ibiri.

Ikindi wamenya ni uko Meddy ariwe mu nyarwanda wakoranye indirimbo n’umunyamahanga ikarebwa n’abantu benshi. Ni indirimbo Dusuma yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya, ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 37 z’abantu kuri Youtube.

Meddy umuhanzi nyarwanda ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram
Twitter
WhatsApp
FbMessenger