AmakuruImyidagaduro

Meddy yise umwana w’Ingagi izina ry’indirimbo ye

Umuhanzi Meddy uri mu byamamare byise abana b’ingagi amazina kuri uyu wa Gatanu, yahise kwita umwana w’ingagi ‘Inkoramutima’ mu gihe afite n’indirimbo yitwa ‘Inkoramutima’.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 25 bavutse mu mwaka ushize.

Uyu muhango ngarukamwaka wabaga ku nshuro ya 15, uhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye, bita abana b’ingagi amazina.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, abana b’ingagi 281 bamaze guhabwa amazina.

Abana b’ingagi bahabwa amazina ni abo mu miryango ya Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.

Nyuma y’uyu muhango hateganyijwe igitaramo kizabera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu, kizahuza abahanzi babanyarwanda nka Bruce Melody, Riderman, Charly na Nina, Meddy na NE-YO waturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Amwe mu mazina bise ingagi:

- Jeremy Jauncey: Yise ingagi izina ‘Ingando’

- Madeleine Nyiratuza: Yise ingagi izina ‘Isanzure’

- Ron Adams: Yise ingagi izina ‘Igihango’

- Tony Adams: Yise ingagi izina ‘ Sura u Rwanda’

- Niklas Adalberth: Yise ingagi izina ‘ Irembo”’

- Meddy: Yise ingagi izina ‘Inkoramutima’

- Otara Gunewardene: Yise ingagi izina ‘Kira’

- Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’

- Hailemariam Desalegn Boshe: Yise ingagi izina ‘Umukuru’

- Ronan Donovan: Yise ingagi izina ‘Intego’

- RH Princess Basma Bint Ali: Yise ingagi izina ‘Uhiriwe’

- Emmanuel Niringiyimana: Yise ingagi izina ‘Nimugwire mu Rwanda’

- Dame Louise Martin & Patricia Scotland: Yise ingagi izina ‘Uruti Nazirian’

- Paul Milton & Luke Bailes: Yise ingagi izina ‘Inararibonye’

- Naomi Campbell: Yise ingagi izina ‘Intarutwa’

- Areruya Joseph: Yise ingagi izina ‘Inganji’

- Marco Lambertini : Yise ingagi izina ‘Ikirenga’

- Sherrie Silver: Yise ingagi izina ‘Ibirori’

- Anthony Nzuki: Yise ingagi izina ‘Karame’

- Dr Wilfred David Kiboro : Yise ingagi izina ‘Ituze’

- Jean Nepomuscene Musekura: Yise ingagi izina ‘Bisoke’

- Karen Chalya: Yise ingagi izina ‘Umwihariko’

- Amina Mohammed: Yise ingagi izina ‘Ingoga’

- Robert Twibaze: Yise ingagi izina ‘Inzobere’

- Ne-Yo: Yise ingagi izina ‘Biracyaza’

Abaturage bari bafite akanyamuneza ku maso
DJ Bisoso ni we wavangaga imiziki
Meddy ni umwe mu bise Izina, we yise Inkoramutima
Ubwo Perezida Kagame yari ageze mu Kinigi
Itsinda ryavuye muri Arsensl …..Arsenal ni umufatanyabikorwa mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba baganira
Riderman na King James basusurukije abantu
Ange Kagame n’umugabo we

Itsinda Mashirika ryerekanyo umukino
Umuhanzi NE-YO
Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger