AmakuruImyidagaduro

Meddy yifashishije Yesu mugusubiza abakomeje kumwiha barimo na bamwe mu bahanzi bagenzi be (Amafoto)

Muri iyi minsi mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro inkuru uri gusanga igarukwaho cyane ni indirimbo “My Bow” ya Meddy yakoze atura Umugore we.

Benshi bagaruka kuri iyi ndirimbo nibamwe batuyimvisha ukuntu yaba irebwe n’abantu barenga miliyoni ebyiri mu minsi 5 gusa.

Meddy udakunze kumvikana cyane mubitangazamakuru yanditse amagambo akomeye cyane yatumye abantu cyangwa abakurikira muzika nyarwanda bibaza byinshi.

Bijya gutangira iyi ndirimbo ubwo yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe mu masaha 48 Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi batangiye kubyina intsinzi, bishimira ko umuhanzi wabo aciye agahigo ko kurebwa inshuro miliyoni imwe mu munsi umwe gusa, ndetse batangira kwemeza ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Meddy ari umwami wa muzika mu Rwanda cyane ko ariwe muhanzi wa mbere wari uko ibi.

Ubwo bamwe bishimiraga intsinzi, ku rundi ruhande hari abandi bari bakamejeje bemeza ko Meddy yakoresheje uburyo bwo kugura “views” kugira ngo yerekane ko indirimbo ye yakunzwe by’ikirenga.

Meddy kuri ibi byavugwaga byose bwa mbere yagize icyo avuga ndetse anasubiza abari bibajije ibyo kugura “Views” n’abibajije ku bukwe bwe ibintu yasubizanyije ubuhanga cyane ko yari afite abo abwira mu babashije kugira icyo bavuga ku ndirimbo ye.

Ni ubutumwa burebure yanditse mu c rurimi rw’icyongereza twagerageje gushyira mukinyarwanda .

Meddy yanditse agira ati: “Ntugahugire kuri ibi bintu byitwa ubuzima gusa. Ntukabe umupfu ku by’Imana! Yesu ariho, ntabwo ari amateka, arakubona, arakuzi, aragukunda kandi arashaka ko ubimenya. Ibi ntabwo ari bya bindi bigamije kubatera akanyabugabo, kandi iyi ntabwo ari imyizerere. Yahinduye ubuzima bwanjye ndetse n’uburyo mbonamo ibintu by’ubuzima. Ibyo ni ibihamya bya nyabyo.”

“Kandi niba utizeye ibyo ndi kuvuga; kuki utasenga isengesho hamwe n’imana? Ukavuga ngo, Mana ni ukuri ntabwo nizera ko uri uwa nyawe kandi ibi bintu Yesu nabyo simbyumva. Wabinyereka?”.

Yakomeje agira ati: “Ubu, abantu baba cyane mu iyobokamana bashobora kuvuga ngo iri si isengesho. Ariko mu by’ukuri iri ni ryo sengesho Imana ishaka, kandi bamwe muri mwe bari gusoma ibi bagatekereza bati; ni iki cyabaye kuri Meddy noneho. ‘Mfasha mu ntangiriro kwibwira ibizagira akamaro ku iherezo’ Aya ni amagambo ya REINHARD BONNKE”.

“Bavandimwe na bashiki banjye, ibi bintu ni ukuri kandi ndi gusenga gusa kugira ngo Imana ibibahishurire nk’uko yabikoze kuri njye. Nshobora kutaba urugero rwiza rwo kukubwira ibi, kandi sinambaye ikoti (Suit) cyangwa imyenda miremire, ariko ndahiye icyo aricyo cyose nkunda Yesu ariho, aravuga kandi akora ibyo yavuze kandi ndihano ngo mbihamye. Ndabakunda mwese ntimutume ibintu by’isi bibakonjesha ngo mwibagirwe Imana.’’


Benshi mubagize icyo bavuga kuri iyi ubu butumwa bwa Meddy bageragezaga kwerekana ko bakozwe ku mutima nabwo .

Hari nababifashe nk’ubutumwa yari ageneye abakomeje kugenda bavuga amangambure kugihangano cye .

Nubwo kugura views byabaho hari ababona Meddy urwego amaze kugera ho atari uwo gukora ikosa nkiri cyane ko iyo urubuga rwa YouTube rubimenye rugufatira ibihano bikomeye , kuko bifatwa nk’uburiganya.

Nyir’ubwite (Meddy) nta kintu arabivugaho uretse ko adashobora no kwemera ko yaguze views n’ubwo yaba yarabikoze koko.

Bamwe mu basanzwe basobanukiwe imikorere y’imbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, bahamya ko bidashoboka ko Meddy yaba yaraguze views.


YouTube iyo ibara views ntabwo igendera kuri mudasobwa cyangwa telefone zarebye, ahubwo ireba inshuro iyo ndirimbo yarebwe.


Birashoboka cyane ko ku munsi umwe umuntu umwe ashobora kureba indirimbo inshuro 100, icyo gihe hazabarwa views 100 nyamara ari umuntu umwe wayirebye.

Meddy yagiye gusohora My Vow , YouTube Channel ye ifite aba-subscribers barenga ibihumbi 500, bangana na kimwe cya kabiri cy’inshuro yarebwe mu munsi umwe, kuri ubu hamaze kwiyongera ho ibihumbi 100.

Ubwo twakoraga iyi nkuru kimwe mu bigaragaza ko iyi ndirimbo ya Meddy uko indirimbo yakunzwe ni engagement (likes &comments).

Juno Kizigenza yashotoye Meddy amusebereza mu ruhame

Ibitekerezo byari bimaze gutangwa kuri My Vow ni 8633 naho likes ibihumbi 64.

Ibi byerekana ko hari abantu nyabo, barebye indirimbo ndetse bakagaragaza amarangamutima yabo.

Kimwe mu bizakwereka indirimbo yashakiwe views imibare ya ‘engagement’ iba iri hasi.

YouTube igaragaza ko My Vow ariyo ndirimbo ya kane iri kurebwa cyane muri Uganda ikaba iya 11 muri Kenya n’iya 18 muri Tanzania.

Ibi nabyo bishimangira ko “My Vow” ikunzwe no mu bindi bihugu byo mu karere itarebwa n’abanyarwanda gusa.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger