AmakuruImyidagaduroUrukundo

Meddy yavuze imvano y’urukundo rwe na Mimi Mehfira

Ngabo Medard  wamamaye mu muziki nka Meddy nyuma yo gukuraho urujijo akagaragariza abafana umukunzi we witwa Mehfira Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia , kuri ubu ntatinya kumuvuga ibigwi ndetse yemeza ko bahujwe n’Imana.

Uyu musore umaze kwamamara cyane mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mu kiganiro yagiranye na Igihe tv yo mu Rwanda ku imvano y’urukundo rwe na  Mimi Mehfira  , umukobwa amaze kwereka abakunzi be mubitaramo bitandukanye.

“Mimi twahuye nshaka umukobwa wo kujya mu mashusho ya ‘‘Nta wamusimbura’’. Nari mfite umuhungu w’inshuti yanjye muri Dallas ambwira ko hari umukobwa azi ariko atamenya niba yakwemera kujya mu mashusho y’indirimbo. Naramubwiye nti reka mvugane na we ndabizi nimuvugisha ndareba uburyo mbimwumvisha ku buryo azabyemera.

Yampaye gahunda y’uko duhurira ahandi hantu kure y’iwabo ngezeyo arambwira ati ‘nari nziko ugiye kuza nk’umusazi’ kuko yari azi ko abahanzi bose baba bajagaraye.

Ndamusobanurira mubwira ko nta kintu kibi kizakorwamo ariko muri njyewe hari ikintu navugaga nti ‘ndabona uyu mukobwa ariwe ukwiriye kujya muri video’. Byamaze nk’amezi ane kugeza igihe yaje kuvuga ati noneho tujye gukora iyo video.

Yambwiye ko ari ubwa mbere agiye gukora ibintu by’imiziki ndetse ko iyo mu Rwanda atayizi ariko anyemerera kumfasha ambwira ko yabonye ndi umwana mwiza.

Yaje kugira urugendo muri Ethiopie amara amezi nk’abiri kugeza naho producer yambwiye gushaka abandi ariko mu mutima nkavuga nti uriya mukobwa ndumva ariwe nshaka ko ajya mu ndirimbo yanjye.

Icyantangaje ni ukuntu yakinnyemo, nari nzi ko ngiye kumwigisha ibintu byose tugeze aho twari gukorera twaramubwiraga tuti gira gutya agahita abikora ndavuga nti ‘uriya mukobwa ntiyambeshye?’ Ndamubaza nti ‘Ni ubwa mbere koko?’, ansubiza ko atigeze abitekereza na rimwe. Biza guhwaniramo neza tunaba inshuti biturutse kuri ayo mashusho. Yambwiye ko ayo mashusho ninyereka ababyeyi bazanyica ndamubwira nti ariko nta kibi kirimo ku buryo twanayinonsoye ahari tukamwereka.

Byari ibintu birebire ku buryo amashusho yamaze amezi atandatu atarajya hanze. Dutangira kumenyana tuba inshuti naho byahereye, ntabwo yigeze atekereza ko azakundana n’umuririmbyi, nanjye sinari nziko tuzakundana.”

Meddy avuga ko kubwira Mimi ko amukunda  ari ibinti bitamugoye cyane ahubwo bisa byikoze ubwabyo,

“Ni ibintu navuga ko byikoze. Twabaye inshuti, ubucuti burakura cyane tuza kwisanga twatangiye gukundana. Ha handi bwakwira utavuganye n’umuntu ukagira amarangamutima.”

Uyu  muhanzi umaze kuzamura ibendera ry’umuziki w’u Rwanda murando mpuzamahanga yavuze ikintu akundira  Mimi?

Meddy yagize ati “Ni umukobwa w’umukozi kandi witonda. Ninkubwira gutyo umenye ko yitanga, akitangira umuryango we, aruhuka amasaha make. Nanjye ubwanjye antera imbaraga hari ibintu byinshi mwigiraho ntari mfite. Twebwe kubera kuba mu buzima bwa gisitari hari ibyo uba utazi, ngira ngo ni we muntu ubikuraho nkaba umuntu usanzwe.”

Meddy na Mehfira Mimi bamaze igihe bakundana, avuga ko uyu mukobwa yihariye kubera umurava we. Meddy yeretse abafana be b’i Kigali umukunzi we Mimi mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro ku wa 1 Mutarama 2019.

Meddy yasubije abibazaga niba uyu mukobwa yarigeze amwerekana iwabo muri Ethiopia nk’uko buavuzwe mu minsi yashize,

 “Ntiyigeze ajya kunyerekana mu rugo iwabo kandi nanjye sinigize mbikora. Nagiye muri Ethiopie kuhasura, mu muco Nyarwanda cyangwa wa Kinyafurika umuntu agira igihe akajya kwerekana uwo bakundana ariko kubera ko byabaye mu buryo tutiteguye icyo kintu ntabwo cyabayeho muri ubwo buryo.”

Meddy yavuze uo umukunzi we yabonye u Rwanda mu gihe yari ahageze bwa mbere, agahura na nyina.

“Aza mu Rwanda yari aje kureba uko hameze ahita ahura n’umuryango wanjye nanjye ajya kunyerekana iwabo.”

Meddy avuga ko umukunzi we yerekanwe mu buryo batateguye. Aha yari i Kigali aho yakiriwe na nyina w’uyu muhanzi

“Aramukunda cyane. Mama wanjye ni umuntu ucishije make cyane nta kintu gitangaje yavuze ariko yaravuze ati ‘ni umwana mwiza’.”

Meddy akunze gushimira cyene  nyina udasiba kumugira inama mu mwuga akora. Ibijyanye n’ubukwe Meddy ntiyagize icyo abitangazaho gusa bigaragara ko ari vuba.

Meddy yeretse abafana be b’i Kigali umukunzi we Mimi mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro ku wa 1 Mutarama 2019.

Meddy avuga ko Nyina yishimiye ukunzi we , ngo nyuma yo guhura nawe yavuze ko ari “Umwana mwiza cyane”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger