AmakuruImyidagaduro

Meddy yatunguranye aririmba mu bukwe (+video)

Umuhanzi Ngabo Medard nyuma yo gukora indirimbo nka ‘my vow’ na ‘Queen of Sheba’ muri iyi minsi ari gutungura abakunzi  b’ibihangano bye akitabira ubukwe bwabo akabaririmbira bene izo ndirimbo ziganjemo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi.

Meddy kuva yakora ubukwe ndetse n’indirimbo zisigaye zikoreshwa cyane mu bukwe  asigaye atumirwa cyane  mu birori by’ubukwe bwa bamwe na bamwe babasha kumubona dore ko biba bitoroshye.

Muri Weekend ishize ya taliki 13 Ugushyingo  2021  yatunguranye mu bukwe bw’uwitwa Shukur na Aline abaririmbira indirimbo nka My Vow yakoreye umugore we Mimi.

Meddy watangiye umuziki yihisha ababyeyi kuri ubu na we ni umugabo wubatse. Aherutse gukora ubukwe bwatashywe n’urungano rwe ndetse amashusho yabwo ayabyaza umusaruro mu ndirimbo yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri YouTube hano mu Rwanda.

Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibyo hanze y’u Rwanda byagiye bigaragazako My Vow ari indirimbo nziza yakifashishwa na benshi mu bukwe bwabo ndetse n’ibindi birori bitandukanye.

Muri ubu bukwe Meddy aririmba indirimbo ze ziri kubica bigacika ari nako afatanya n’ababutashye kuziririmba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger