AmakuruImyidagaduro

Meddy yatangaje umukobwa ukina filime yihebeye

Umuhanzi Meddy ufite abakunda ibihangano bye batari bake yatangaje ko akunda cyane umukobwa wo muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho Meddy aba, witwa Jessica Marie Alba ukina Filime kubera ko iyo ari gukina aba asa n’umukunzi we basigaye bakundana.

Uyu mukobwa Meddy avuga ko akunda cyane muri sinema, yatangiye kumenyekana afite imyaka 13 y’amavuko. Azwi cyane muri filime z’uruhererekane yagiye akinamo nka ‘Dark Angel’, yakinnye kandi muri filime nka « Honey » yasohotse muri 2003, « Rise of the Silver Surfer », « Good Luck Chuck » yasohotse muri 2007 , « The Veil» yasohotse mu 2016, « Some Kind of beautiful » yasohotse mu 2015n’izindi nyinshi.

Uyu mukobwa ni umuherwe kuko umutungo we ubarirwa nibura muri miliyoni 340 z’amadorali ya Amerika mu mibare yakozwe muri Gicurasi 2016, nguwo umukobwa Meddy yemera. N’ubwo nta byinshi yamuvuzeho, Meddy yavuze ko akunda uyu mukobwa kubera ko asa n’umukunzi we.

Ibi Meddy yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abakobwa babiri Ani na Nayy bakorera RWA360, Meddy yabajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ibijyanye n’imyidagaduro abamo umunsi ku wundi kugirango abakunzi be bamumenye byimbitse. Yabajijwe icyo yari gukora iyo umuziki umunanira atangaza ko burya yari gukina umukino w’iteramakofi (Box) kubera ko akunda uburyo ukinwamo.

Mu bibazo yabajijwe harimo igihe yatangiriye kuririmba avuga ko atibuka neza ariko ari hagati y’imyaka 7 na 8, yavuze ko yatangiye aririmba mu rusengero.

Umukinnyi wa Filime Meddy akunda
Abakobwa baganiriye na Meddy

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger