AmakuruImyidagaduro

Meddy yasabye imbabazi abakunzi be ku itinda ry’ amashusho ya “All Night” (+ Video)

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu ruhando rwa muzika, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya  yise “All Night” igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 41’.

Abinyujije kurubuga rwa Instagram uyu muhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yasabye abakunzi be imbabazi yahise anasaba abakunzi be imbabazi zo kuba yaratinze kubaha amashusho yiyi ndirimbo.

All Night ni indirimbo y’urukundo iri mururimi rw’icyongereza cyane uretse mu gice cya nyuma avangamo intereruro y’ikinyarwanda.

Mu buryo bw’amajwi(audio)iyi ndirimbo  yakozwe na Lick Lick ari nawe watunganyije amashusho yayo, mu buryo bw’amajwi yasohotse tariki 30 Mata 2019.Iyi ndirimbo ya Meddy ayiririmba yishyize mu mwanya w’umuhungu urimo kubwira umukunzi we ko adashaka ko amusiga, ahubwo ashaka ko bagumana ijoro ryose [All Night], aba kandi arimo anamwumvisha uburyo amukunda.

Meddy amenyesha abakunzi be ko amashusho y’iyi ndirimbo ye bari bategereje yasohotse mu magambo y’icyongereza avanze n’ikinyarwanda yanditse agira ati

“Bwa nyuma na nyuma amashusho y’indirimbo ‘All Night’ yasohotse, nukuri ndabasaba imbabazi kuba naratumye mutegereza igihe kingana gutya, rimwe na rimwe ntabwo ku ruhande rwacu biba bitworoheye mutubabarire kubatindira ntabwo biba byoroshye.”

Ally Night ije ikurikira Adi Top nayo yakunzwe na bantu benshi cyane dore ko imaze kurebwa na bantu hafi miliyoni 3 kuri YouTube.

All Night ya Meddy wayirea unyuze hano 

https://youtu.be/be5NtzTks38

Twitter
WhatsApp
FbMessenger