AmakuruAmakuru ashushye

Meddy yagize icyo avuga ku muziki wa Ali Kiba na Diamond Platnumz

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy  ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania gikunze kwitirirwa Bongo Land aho yerekeje muri iki gihugu mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo muri iki gihugu ubu ku ikubitiro yahisemo gukorana na Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na n’Ikinyamakuru Bongo 5, akabazwa impamvu yahisemo gukorana na Diamond ntakorane na Ali Kiba, yavuze ko impamvu ari uko nta kominikasiyo (communication) yabonetse yatuma bahura bagapanga gahunda yo gukorana.

Meddy yavuze ko nta nimero ya Telefone ya Ali Kiba afite ndetse ko nta n’iy’umuntu uwariwe wese wo hafi ya Ali Kiba afite(Abamuhagarariye), bityo ibi bikaba aribyo byabaye intandaro y’uko atariwe bakoranye.

Yakomeje avuga ko haba Ali Kiba na Diamond Platnumz, bose ari abahanzi babahanga, akunda kandi abona ko bazi icyo bakora ku buryo iteka bombi ari abahanzi bahora baharanira guteza imbere umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere umuziki wo mu bihugu bigize Afurika y’Iburasira zuba.

Meddy yasobanuye ko ubusanzwe asanzwe aziranye na Ali Kiba kuko buri wese azi umuziki wa mugenzi we, gusa ku ruhande rwa Diamond Platnumz we bikaba akarusho kubera ko bigeze guhurira mu Mujyi wa Dallas.

Ati” Nta nimero ye ngira (Ali Kiba). Yewe habe n’iy’abantu be ba hafi cyangwa iya manajimenti ye (management). Ubusanzwe turaziranye, azi umuziki wanjye nanjye uwe ndawuzi, na we aziko mukunda.”

Meddy yakomeje asobanura ko kuri Diamond bitandukanye kuko we yigeze no kugera aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas.

Ati” Uziko Diamond yigeze gukorera igitaramo i Dallas, icyo gihe twarabonanye. Bose ndabakunda kandi bose bazi ibyo bakora.”

Ngabo Medal wamamaye nka Meddy yavuze ko yahisemo gukorana n’umuyobozi wa Wasafi ariwe Diamond Platnumz kubera ko hagati yabo bari basanzwe bagirana kominikasiyo(communication) kuburyo kumubona ari ibintu bitabanje kumugora.

Diamond Platnumz
Ali Kiba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger