Amakuru ashushyePolitiki

Meddy yagaragaje ko afite inyota yo kwinjira muri politiki

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert[Meddy] aherutse gutangaza ko bimushobokeye yazinjira muri Politiki mu minsi iri imbere.

Uyu musore w’imyaka 27 ni umwe mu bahanzi bakomeye b’Abanyarwanda ndetse akaba akunzwe n’imbaga nyamwinshi yiganjemo urubyiruko.

Mu kiganiro InFocus gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu muhanzi aherutse gutangaza uko yiyumva muri Politiki ndetse anavuga ku buryo abonye ayo mahirwe yafasha urubyiruko mu buryo butandukanye mu kwiteza imbere.

Uyu muhanzi yavuze ko akunda u Rwanda n’umutima we wose, Guverinoma ndetse  by’umwihariko akaba akunda byuzuye perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko atabiciye ku ruhande yifuza kuba yaba umwe mubagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rw’ejo hazaza akabifashwa no kwinjira muri politiki.

Yatanze urugero rw’ukuntu imbaga nyamwinshi y’abahanzi b’abanyarwanda mu matora bari bafashe iyambere bagashyira hamwe, avuga ko azi neza ko bari mu  mwuka umwe kandi bose bakaba banyotewe no kuba muri politiki ndetse bakaba barajwe ishinga no gukora buri kimwe gikenewe ngo igihugu gitere imbere. Yongera kuvuga ko yizera adashidikanya ko mu mezi ari imbere ashobora kuzaba umwe mu bagize urwego rwa politiki mu Rwanda.

Aha uyu muhanzi yavuze ko yifuza kuba umwe mu bagize urwego rufite inshingano zo kwita ku rubyiruko, ati”Ndatekereza ko binabaye najya mu rwego rwa leta rwita ku iterambere ry’urubyiruko, urabizi nkunda urubyiruko , nkunda guhanga udushya no kwishimira urubyiruko rugera ku nzozi zarwo. Ibyo ni bimwe mu nzozi mfite mu buzima bwanjye.”

Yavuze cyane umumaro yagira nk’umuntu uba hanze y’u Rwanda, aho ibinyamakuru bitandukanye bitanga amakuru atari yo ku Rwanda bakavuga uburyo nta bwisanzure buri mu gihugu, ukuntu abantu bahohoterwa ndetse n’uburyo ubutegetsi busaranganywa bidaciye mu mucyo.

Ati”U Rwanda rufite uburyo bwihariye bwo gukemura ibibazo bitandukanye, nziko mpa icyubahiro cyane abayobozi b’u Rwanda. Dufite uburyo butandukanye buduhuza tukaganira ku byatuma u Rwanda rutera imbere. Nziko kuganiriza urubyiruko ku bijyanye n’ukuri ku mateka na politiki by’u Rwanda byagira ingaruka nziza.”

Meddy kuri ubu uba muri Amerika, ari mu Rwanda aho yaje mu bitaramo bitandukanye, yageze i Kigali  tariki 26 Kamena 2017, yari maze imyaka irindwi aba hanze y’u Rwanda agera i Kanombe yasanganiwe nabo mu muryango we ndetse n’abafana bari baje kumwakira.

Uyu muhanzi wari uje mu Rwanda mu gitaramo yakoreye  mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017, kuri ubu ari mu bindi byateguwe na Airtel byo kuzenguruka u Rwanda.

Meddy  n’abandi bagenzi be batatu[ Charles Ishimwe, Gentille Umutesi na Paul ushinzwe ] baba mu mahanga batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo bato n’abandi baciriritse mu buryo bwo kubahuza n’ababafasha mu buryo bwo kwiteza birushijeho.

https://teradignews.rw/2017/09/21/meddy-na-bagenzi-be-batangije-umushinga-uzafasha-ba-rwiyemezamirimo-bato/

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger