AmakuruImyidagaduro

Meddy , Wizkid, Tiwa Savage n’abandi batumiwe mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy] umaze kubaka ibigwi mu muziki w’u Rwanda no hanze y’iki gihugu, yongerewe ku rutonde rw’abazaririmba mu bitaramo bya Wasafi Festival bitegurwa n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi  batandukanye barimo  Diamond Platnumz muri Tanzania.

Wasafi Festival izaba ku wa 09 Ugushyingo 2019 ku kibuga cya Kijitonyama mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ni mu gihe Diamond washyize imbere injyana ya Bongo Flava, yamaze gutangaza ko 20% y’amafaranga azava muri ibi bitaramo azayatanga mu bikorwa byo kuvuza abana bafite ikibazo cy’umutima babarizwa mu kigo Jakaya Kikwete Cardiac Institution.

Wasafi TV ibinyujije ku rubuga rwa Instagram   banditse bagaragaza ko uyu muhanzi usanzwe ufitanye umushinga w’indirimbo na Diamond Platnumz ndetse na Mbosso, yiyongereye ku rutonde rw’abategerejwe mu iserukiramuco rya Wasafi.

Diamond Platnumz yateguje abakunzi be  ko azakora igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru. Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Tv, yavuze ko umuhanzi w’umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogum [ Wizkid ] nawe azaririmba muri Wasafi Festival y’uyu mwaka .

Diamond yari yatumiye  abandi bahanzi barimo Ali Kiba na Harmonize uherutse kuva muri Wsafi Records agashinga Label ye , gusa aba bahanzi batangaje ko batiteguya kuza muri ibi bitaramo bya Wasafi . Gusa Diamond avuga ko ku munsi Wasafi Festival izaberaho, Harmonize afite ikindi gitaramo agomba kuririmbamo

Muri iri serukiramuco hazaba harimo abandi bahanzi bakomeye nka Wizkid, Tiwa Savage , Ferooz, Sholo Mwamba, TID, Nyandu Tozi, Jux, Proffesor Jay, Young Killer, Chin Beez, Amber Lulu, Gigy Money, Chidi Benz, Ruby, Country Boy, DJ Ommy Crazy, Lava Lava, Mboso, Queen Darleen n’abandi.

Meddy amaze iminsi ari mu biruhuko muri Seychelles
Ibi bitarmo bizabera ku kibuga cya Posta na Kijitonyama i Dar es Salaam muri Tanzania. Meddy azaririmba ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger