AmakuruImyidagaduro

Meddy wiswe (Meddy Melody) yashimagije abakobwa bo muri Kenya

Umuhanzi Ngabo Medard , uzwi nka Meddy  ari mu gihugu cya Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we, ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo yaho yitwa Citizen TV, mu kiganiro cyo kuri iyo televiziyo berekanye ko bari kumwe na Meddy Melody aho Meddy dusanzwe tumenyereye.

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ukorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yariyatumiwemo cyitwa ’10 over 10’ gikorwa na Joe Muthengi na mugenzi we, Willlis Raburu yabajijwe uko abona abakobwa bo muri Kenya agereranyije nabo mu Rwanda abanyamahanga bahora bavuga ko ari beza cyane.

Meddy aha yasubije  avuga ko icyo yabonye akigera muri kenya abakobwa bo muri kenya nabo ari beza cyane , yagize ati “Urabizi, ikintu kimwe nabonye ubwo nageraga hano barasa ( abakobwa bo muri Kenya n’abo mu Rwanda). Namwe muri beza…….. ” abakobwa bari bitabiriye icyo kiganiro  bahise bikomera amashyi.

Meddy ari muri Kenya  muri gahunda y’igitaramo agomba kuririmbamo kirabera muri B Club mu ijoro ryo ku wa 27 Ukwakira. Meddy aganira n’itangazamakuru muri Kenya yavuze ko atari igitaramo gusa kimugenza ahubwo aje no mubindi bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we muri kiriya gihugu.

Meddy yanavuze ko azitabira igitaramo Davido azakorera muri Kenya Ku Cyumweru taliki ya 28 Ukwakira 2018. Meddy aherutse gushyirahanze indirimbo nshay yise AdiTop indirimbo iri kugenda ikundwa cyane mugihugu ndetse no hanze yacyo.

Meddy wiswe (Meddy Melody) ubwo yari mu kiganiro ’10 over 10’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger