AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Meddy wari umaze iminsi itanu afunzwe yarekuwe

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy wari umaze iminsi ufunzwe kubera gutwara imododoka yasinze, yarekuwe kuri uyu wa gatanu ategekwa kwishyura amande ya 150,000Rwf.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ni bwo uyu muhanzi ufite igikundiro kinshi hano mu Rwanda yarekuwe, nyuma y’iminsi itanu yari amaze afunzwe.

Mu rukerera rwo ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu afatiwe i Remera mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gufata igipimo cy’ibisindisha kirenze icyo umuntu asabwa kugira ngo atware imodoka.

Mbere y’uko uhu muhanzi afatwa yari avuye gufata amajwi y’indirimbo ari gukorana n’Umunya-Nigeria Patoranking, indirimbo iri gukorwa na Producer Bob Pro.

Nyuma yo kurekurwa, Meddy agomba kwerekeza i Lagos muri Nigeria mu rwego rwo gufata amashgusho y’iriya ndirimbo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger