AmakuruImyidagaduro

Meddy n’umugore we Mimi bibarutse imfura yabo

Umuhanzi ukunzwe na benshi, Ngabo Medard wamenyekanye ku izina rya Meddy we n’umufasha we Mimi bari mubyishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa kuwa 22 Werurwe 2022

Ni kuri uyu wa gatatu Meddy yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa instagram ubwo yashyizeho ifoto y’umugore we yambaye ikanzu ndende y’umukara avuga ko umugore we ari umubyeyi w’umunyamugisha.

Nyuma y’amasaha make Meddy yongeye gushyiraho ifoto arimo gosoma kunda y’umugore we n’indi ivuga ko bibarutse umwana w’umukobwa.

Mu makuru yatangajwe n’inshuti zahafi z’uyu muhanzi bivugwa ko Meddy yibarutse kuwa 22 Werurwe 2022 akibaruka neza imfura yabo y’umukobwa.

Abagize umuryango wa Meddy harimo na mushiki we witwa Ange Daniella abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati ” Ikaze mu isi mwisengeneza wange turi abanyamugisha kuba tugufite’.

Mu ifoto uyu muhanzi yabostinze ari gusoma umugore we kunda hari hariho inyuma hariho ijambo M n’umubare gatatu bishatse kuvuga ko bungutse undi muntu aho kuba babiri ari batatu.

Ku rukuta rwa Instagram rwa Meddy, abamukurikirana bakomeje kwerekana amarangamutima mubutumwa bashyiragaho bagaragaza ko bishimiye umwana Meddy yungutse n’umuryango we cyane inshuti ze zahafi zizi neza iyi nkuru nawe mukubishimangira akabashimira yifashishije ubutumwa bamuhaye ( Repost).

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwamaze igihe ruvugwa ariko baza kurushyira mubikorwa ubwo bemerannyaga kubana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta zunze ubumwe z’America.

Meddy yatangaje ko bungutse umwana w’umukobwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger