AmakuruImyidagaduro

Meddy ntiyitabye urukiko, ahabwa iminsi yo gukemura ikibazo mu bwumvikane

Urukiko rw’ubucuruzi rwaburanishije urubanza umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] aregwamo n’Ikigo cyitwa Kagi Rwanda Ltd cyamutumiye mu gitaramo ariko ntiyacyitabira .

Kagi Rwanda Ltd yareze Meddy  kubera umwenda w’amadolari ibihumbi icumi[10,000$] imushinja ko ayifitiye. Ni amafaranga yishyuwe ku bitaramo yagombaga gukorera mu Bubiligi mu 2018 bikarangira atagiyeyo.

Meddy yagombaga kwitaba Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019 , gusa ntiyagaragaye muri uru rukiko, yahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko wavuze ko umukiriya we atabashije kubona uko ahagera, icyakora umuyobozi wa Kagi Rwanda Ltd kompanyi yareze Meddy we akaba yari ahibereye.

Uru rubanza rwaburanishirijwe Kimihurura rwahuriwemo n’abanyamategeko b’impande zombi. uwari uhagarariye Meddy yasabye umucamanza ko yabaha umwanya umukiliya we akaganira n’abamurega, ikibazo kigakemuka mu bwumvikane.

Uruhande rw’iyi kompanyi rwashimangiye ko rutigeze rwanga ubwumvikane ahubwo ko icyatumye batanga ikirego ‘ni uko Meddy yagaragaje ubushake buke mu gukemura ikibazo’.

Meddy n’abamwunganira mu mategeko bahawe iminsi irindwi yo kuba bamaze kumvikana gukemura ikibazo bafitanye na Kagi Rwanda Ltd.

Icyakora Uwunganira /uwari uhagarariye Meddy mu mategeko yasabye ko iminsi bahawe ari mike uru rubanza rwazakomeza ku wa ku  28 Werurwe kuko ari bwo umukiriya we yazaba yageze mu Rwanda. Ku ruhande rwa kompanyi Kagi Rwanda Ltd n’abunganizi bayo babyamaganiye kure bavuga ko batizeye ko Meddy azaba ahari.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko bakwicara hasi bakaganira ku kibazo cyabo kigakemuka binyuze mu biganiro bakumvikana bananiranwa urubanza rukazakomeza tariki 22 Werurwe 2019.

Uretse Kagi Rwanda Lt, Meddy arishyuzwa amafaranga yahawe na Crystal Event y’i Burundi yamutumiye mu mpera z’umwaka ushize ariko ntajyeyo kubera impamvu z’umutekano. Biteganyijwe ko ibiganiro byabo nibyanga nabo bazamurega.

Meddy yahawe iminsi irindwi yo gukemura ikibazo
Meddy ntiyagaragaye ahaberaga urubanza gusa abamuhagarariye basabye ko ikibazo cye n’abari kumurega cyakemurwa mu bwumvikane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger