AmakuruImyidagaduro

Meddy na The Ben abahanzi b’abanyarwanda bahataniye ibihembo muri “African Entertainment awards USA”

Abahanzi The Ben na Meddy, ni bamwe mu baza ku isonga ry’umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda, by’umwihariko bakaba aba mbere mu bagira umubare munini w’abafana bakorwa ku mutima n’ibihangano byabo.

Ku nshuro ya Gatanu ibi bihembo bya ‘African Entertainment Awards USA [AEAUSA]’ bigiye gutangwa, abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] na Ngabo Medard  [ Meddy]  kuri ubu uri kubarizwa i Kigali bari ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo.

Meddy na The Ben bahatanye mu cyiciro cy’umugabo mwiza w’umuhanzi ‘Best Male Artist’. Ni icyiciro cyashyizwemo abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ya Afurika.

Bahatanye na Ommy Dimpoz (Tanzania) , Eddy Kenzo wo muri Uganda, Piksy  wo muri Malawi , Harmonize wo muri Tanzania, AKA wo muri Afurika y’Epfo , Rayvanny wo muri Tanzaia, Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation.

Ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro baturuka ku mugabane wa Afurika bitwaye neza kurusha abandi mu muziki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger